Real Madrid ifite gahunda ikomeye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi:

By Kwizera Yamini Jan 27, 2018 02:21pm 1549 Views

Real Madrid ifite gahunda ikomeye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi:


Ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne ikomeje kugorwa cyane no kubona umusaruro mukibuga. Iyi kipe, ihagaze kumwanya wa kane muri shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga, aho iruhwa amanota 19 yose na mucyeba wayo FC Barcelona iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Iyi kipe kandi iheruka gusezererwa n’ikipe ya Leganes mu irushanwa ry’igikombe cy’uwami mugihugu cya Espagne kizwi ku izina rya Copa Del Rey.

Perezida wa Real Madrid witwa Florentino Perez, arifuza kunyarukira ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi, yitwaje impamba y’amafaranga miliyoni Magana atatu z’amayero, akareba uburyo yavugurura iyi kipe.

Uyu mugabo arifuza abakinnyi bane bakina muri shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League ndetse na Neymar Jr ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mugihugu cy’ubufaransa.

Mubakinnyi bane baza ku isonga mubo Perez yifuza gukura mugihugu cy’ubwongereza harazamo Harry Kane ukinira ikipe ya Tottenham Hotspurs, David De Gea ukinira ikipe ya Mnchester United, Thibaut Courtois wa Chelsea ndetse na Eden Hazard ukinira Chelsea yo mumujyi wa London.

 

Abakinnyi ba Real Madrid barimo Cristiano Ronaldo, Karim Benzema ndetse na Gareth Bale, bamaze igihe batari mubihe byabo byiza, ibintu byagize ingaruka zikomeye k’umusaruro iyi kipe imaze iminsi itanga mukibuga, akaba ariyo mpamvu Perez yifuza kongera amaraso mashya mu ikipe kugirango igaruke kurwego rwayo.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views