Real Madrid, Chelsea, Manchester City ndetse na Manchester United m’urugamba rwo gushakisha umukinnyi wa Tottenham Hotspurs

By Kwizera Yamini Feb 16, 2018 02:40am 1175 Views

Real Madrid, Chelsea, Manchester City ndetse na Manchester United m’urugamba rwo gushakisha umukinnyi wa Tottenham Hotspurs


Amakipe akomeye mugihugu cy’ubwongereza arimo Manchester United, Manchester City, Chelsea ndetse na Liverpool FC yisanze ahataniye na Real Madrid yo mugihugu cya Espagne k’umukinnyi wa Tottenham Hotspurs.

Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ububiligi witwa Toby Alderweireld akomeje kwifuzwa cyane n’amakipe y’ibihangange haba mugihugu cy’ubwongereza ndetse no mugihugu cya Espagne ariyo Manchester United, City, Chelsea ndtse na Real Madrid.

Uyu mukinnyi uheruka gutangaza ko yiteguye kugaragara mukibuga k’umukino w’irushanwa rya UEFA Champions League, ikipe ya Tottenham Hotspurs iheruka kunganyamo na Juventus De Turin yo mugihugu cy’ubutaliyani ibitego bibiri kuri bibiri maze umutoza wa Tottenham Hotspurs witwa Mauricio Pochettino akaza kutamukinisha, akomeje kwifuzwa cyane n’amakipe akomeye cyane k’umugabane w’iburayi.

Nk’uko the Mirror dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo ikipe ya Real Madrid yamaze kwinjira m’urugamba rwo gushakisha uyu mubirigi ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe muguconga ruhago, aho ihatanye na Manchester United, City ndetse na Chelsea.

Toby Alderweireld yari amaze amezi atatu atagaragara mukibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, gusa akaba yaramaze gukira ndetse bikaba  binateganijwe ko agomba kugaragara mukibuga k’umukino w’irushanwa ry’igikombe cy’igihugu rizwi ku izina rya FA Cup ikipe ya Tottenham Hotspurs igomba guhuramo na Rochdale kuwagatandatu.

Uyu mukinnyi, arifuzwaho kongera amasezerano mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, gusa ibyo ari gusaba iyi kipe kugirango yongere amasezerano bishobora kudakunda ahanini kubera ikibazo cy’ubukungu bwahita butakaza uburinganire muri iyi kipe ya Tottenham Hotspurs (bugendeye k’uburyo iyi kipe ihembamo abakozi bayo) akaba ariyo mpamvu nyamukuru Daniel Levy, perezida w’iyi kipe yahitamo kugurisha uyu mukinnyi.

Toby arifuza kuzajya ahembwa £110,000 buri cyumweru, amafaranga ikipe ya Tottenham Hotspurs ititeguye kuzajya ihemba myugariro, akaba riyo mpamvu amakipe akomeye yo k’umugabane w’iburayi yatangiye gukurikiranira hafi iby’uyu mubiligi w’imyaka 28 y’amavuko.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views