Omar Sidibe mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w' Ukuboza muri Rayon Sports

By Ngabo Mihigo Frank Jan 8, 2020 05:15pm 283 Views

Omar Sidibe mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w' Ukuboza muri Rayon Sports


Nkuko bisanzwe, buri kwezi habaho guhuza imbaraga kw'itsinda ry'abafana rya March Generation n'uruganda rwa Skol rutera inkunga Rayon Sports, hakabaho guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi runaka muri iyi kipe bita 'Gikundiro'.

Omar Sidibe ukina mu kibuga hagati, kapiteni Rutanga Eric ndetse na rutahizamu Bizimana Yannick, nibo bazatorwamo uwahize abandi mu Ukuboza 2019, nkuko byashyizwe ku rubuga rwa Murandasi rwa MarchGeneration.rw ari na ho abakinnyi batorerwa.

Kuva uyu munsi kugeza tariki 14 abafana bazihitiramo uwitwaye neza mbere yo kumutangaza no kumuhemba bizabera muri Blue Empire Bar i Nyamirambo kuwa 15, Mutarama 2020.

Bizimana Yannick agarutse kuri uru rutonde, nyuma yo gutwara iki gihembo cy'ukwezi guheruka k' Ugushyingo 2019, ahigitse Rugwiro Herve ndetse na Iranzi Jean Claude bose bari gukina umwaka wa mbere muri Rayon Sports.

No Picture Available

Bizimana Yannick


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views