Rayon Sports idafite Mugheni Fabrice na Michael Sarpong yatsinzwe na Musanze FC mu mukino wa gicuti

By Ngabo Mihigo Frank Sep 8, 2019 08:34pm 1191 Views

Rayon Sports idafite Mugheni Fabrice na Michael Sarpong yatsinzwe na Musanze FC mu mukino wa gicuti


Kuri iki cyumweru guhera i saa 15:30' ikipe ya Rayon sports yakinaga bya gicuti na Musanze FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Musanze FC ikomeje guhuza  umukino hagati y'abakinnyi ba yo bashya n'abasanzwe, mu gihe Rayon Sports na yo yitegura Agaciro Cup.

Iminota 45' y'igice cya mbere yaranzwe no kudasatirana cyane bituma igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kubona igitego mbere y'uko myugariro wa Musanze FC Harerimana Obed yatsinze igitegi rukumbi cyabaye muri uyu mukino ku mupira uteretse (Free kick) yateye werekeza mu nshundura.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Michael Sarpong, Kakule Fabrice na Nshimiyimana Amran bafite ibibazo by'imvune ndetse na Rutanga Eric, Ulimwengu Jules, Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, na Iranzi Jean Claude bari mu makipe y'ibihugu.

Irushanwa ry' Agaciro Cup rizaba kuva tariki 13 kugeza 15,Nzeri 2019, aho imikino ibanza izaba tariki 13 i saa 15:30' na saa 18:00' kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe n'umwanya wa gatatu izaba tariki 15 kuri stade Amahoro i Remera i saa 13:00' na saa 15:30'.

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y'umwaka wa 2018-2019, izatangira iri rushanwa ikina na Police FC yabaye iya kane, naho APR FC yabaye iya kabiri ikine na Mukura VS&L yabaye iya gatatu, abatsinze bazahurire ku mukino wa nyuma naho abatsinzwe bazahatanire umwanya wa gatatu.

 

AMAFOTO: NGABO Mihigo Frank

No Picture Available

Wari umukino ukomeye

No Picture Available

Mbonyingabo Regis inyuma ya Bizimana Yannick

No Picture Available

Irambona Gusa Eric arengura umupira

No Picture Available

.

No Picture Available

.

No Picture Available

Ciza Hussein hagati ya Kayigamba na Habyarimana Eugene

No Picture Available

.

No Picture Available

Ndori Jean Claude aracyari umuzamu ukomeye

No Picture Available

.

No Picture Available

Abkinnyi bari mu igeragezwa muri Rayon Sports

No Picture Available

Ndori JC ashimira bagenzi be kwitwara neza

No Picture Available

Michael Sarpong (Hagati) yatemberanaga n'inshuti

No Picture Available

Umutoza wa Rayon Sports 'Kayiranga Jean Baptiste'

No Picture Available

Uko byaba kose, Rayon Sports ihabwa amashyi

No Picture Available

.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3698 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7594 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views