BK Basketball Preseason REG BBC iyitwaye itsinze Patriots BBC

By Adam Yannick Dec 14, 2019 01:13am 560 Views

BK Basketball Preseason REG BBC iyitwaye itsinze Patriots BBC


Ishyirahamwe ry'umukino w'amaboko Basketball mu Rwanda (FERWABA) kubufatanye n-umuterankunga waryo Bank ya Kigali (BK) bateguye imikino ibanziroza shampiyona ya 2020 ariryo Bk Basketball Preseason mu bagabo ndetse no mu bagore.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ku isaha ya mbiri nibwo hari hateganyijwe umukino wa nyuma wagombaga guhuza amakipe,amaze kwandika izina mu mukino wa Basketball mu Rwanda ariyo REG BBC na Patriots BBC.

Mbere yuyu mukino Patriots BBC niyo yahabwaga amahirwe ukurikije umukino bakinnye ejo ndetse n'uburyo yari yitwaye mwirushanwa iherutsemo mu gihugu cya Tanzania aho yaje kwegukana igikombe. Mu gihe REG BBC nta mahirwe yahabwaga bitewe n'umukino yakinnye ejo n APR BBC, ari nabyo kapiteni wabo yavugaga ko baramutse bakinnye nkuko bakinnye na APR BBC batatsinda Patriots BBC.

Uyu mukino watangiye utinzeho gato kuko habanjemo umukino wabagore wahuje The Hops BBC ni Ubumwe BBC aho warangiye The Hops itsinze Ubumwe 60-45. Nyuma yuyu mukino nibwo hahise hatangira umukino wanyuma,wahuje amakipe amaze kwigarurira abakunzi ba Basketball,watangiye abakunzi ari bake,ariko uko umukino wagendaga ni nako nabo bagendaga baza.

Ni umukino watangiye ubona Patriots imeze nkiri hasi cyane kuri REG byaje gutuma agace ka mbere karangira REG iyoboye n'amanota 17-11. Nyuma y'agace ka mbere,bakomeje agace ka kabiri nako kaje kurangira nabwo REG irimbere n'amanota 24-18.

Nyuma yuduce tubiri bagiye  mu kiruhuko,abatoza ku mpande zombi baha abakinnyi babo inama, maze bagaruka gukina utundi duce tubiri twari dusigaye.

Agace ka gatatu nabwo REG yaje kugatsinda ku manota 42-28,yayitsinze iyirusha cyane,aha buri wese yabonaga ko REG igiye kongera gutwara Patriots igikombe nkuko byari byagenze ubwo bayitwaraga igikombe cyo Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Bahise bakina Agace ka kane ari nako kanyuma,aho REG yakomeje kugenda imbere ya Patriots kugeza umukino urangiye ku manota 64-50. Maze REG yegukana igikombe gutyo yongeye gutsinda Patriots. 

Umukinnyi watsinze amanota menshi ni Mukengerwa Benjamin wa REG watsinze amanota 21na Nijimbere Guibert wa Patriots watsinze amanota 10. Twabibutsa ko kuva tariki ya 17 -22 ukuboza 2019 muri Kigali Arena hazabera imikino nyafurika,hazaba hashakamwo amakipe azakina imikino ibanziriza iya kimwe cya kabiri (1/2) iteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa gatatu 2020,azakomeza umunani akazaza gukina mu Rwanda mu mikino ya 1/2 n'umukino wanyu izabera nayo muri Kigali Arena mu kwezi kwa gatanu 2020.

No Picture Available

Umutoza wa REG BBC yigisha abakinnyi be uburyo bagomba gutsinda Patriots BBC

No Picture Available

REG BBC yabanje mu Kibuga

No Picture Available

Patriots BBC yabanje mu Kibuga

No Picture Available

Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Nsengiyumva Innocent
Feb 14, 2019 687 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Apr 20, 2019 1622 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 5, 2019 921 Views