Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, Niyongabo yuzuza amanota 2 ku 7 yasabwe

By Ngabo Mihigo Frank Nov 3, 2019 07:12pm 510 Views

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, Niyongabo yuzuza amanota 2 ku 7 yasabwe


Ibitego bya Iranzi Jean Claude na Ally Musa Sova byatumye Musanze FC inganyiriza na Rayon Sports kuri stade Ubworoherane y'akarere ka Musanze muri umwe mu mikino 'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda yabaye kuri iki cyumweru.

Iminota 45' y'igice cya mbere ntiyaranzwe no gusatirana cyane ku mpande zombi kuko amakipe yombi atorohewe n'ikibuga cya Stade Ubworoherane, haba Rayon Sports yari yakiriwe ndetse na Musanze FC yakirira ku kibuga yabujijwe na FERWAFA gukoreraho imyitozo.

Iminota 45 y'igice cya kabiri igitangira, Iranzi Jean Claude yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports  ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Irambona Eric byari ku munota wa 47' w'umukino byatumye Musanze FC ikanguka irushaho gusatira.

Ibyishimo bya Rayon Sports ntibyateye kabiri, kuko ku munota wa 66' w'umukino, Ally Musa Sova ukina mu kibuga hagati muri Musanze FC yayishyuriye igitego nyuma y'umupira mwiza wari uterewe na Harerimana Obed ku ruhande rw'iburyo, All Sova awuteresha umutwe werekera mu izamu.

Ku munota wa 72' w'umukino,rutahizamu Michael Sarpong wa Rayon Sports yateye umupira mu uzamu, abenshi batekereza ko ibonye igitego cya kabiri cyari kuyiha intsinzi nyuma y'imikino ibiri idatsinda, ariko Hakizimana Ambroise wasifuriraga iruhande, asifura ko habayeho kurarira.

Ukunganywa kw'aya makipe yombi byatumye abakunzi ba Musanze FC bibaza ikigiye gukorwa n'ubuyobozi nyuma yaho umutoza w'ikipe yabo Niyongabo Amars, nyuma y'uko asaruye amanota 2 muri 7 yari yasabwe mu mikino itatu, ayabura atsindwa na Espoir FC anganya na Sunrise FC ndetse na Rayon Sports.

Nyuma y'imikino y'umunsi wa 7 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya wa 5 aho ifite amanota 12 mu gihe Musanze FC itarabasha gutsinda umukino n'umwe muri uyu mwaka w'imikino wa 2019-2020 yo yafashe umwanya wa 14 n'amanota 5.

Mu yindi mukino yabaye kuri iki Cyumweru, Gasogi United yatakaje amanota atatu imbumbe bwa kabiri muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye i Rusizi.

Kiyovu Sports yakiriye Heroes FC kuri Stade Mumena ibasha mu mukino warangiye Kiyovu itsinze ibitego 2-1 nubwo Heroes FC itozwa na Steffen Hansson yari yabanje kwinjiza igitego mu izamu ririndwa na Nzeyurwanda Djihad.

Imikino yose y' umunsi karindwi wa Shampiyona:

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019

AS Kigali 0-3 Police FC

Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC

Etincelles FC 0-1 Marines FC

Bugesera FC 5-4 AS Muhanga

Ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2019

Kiyovu Spprts 2-1 Heroes FC

Espoir FC 3-2 Gasogi United

APR FC 1-0 Mukura VS&L

Musanze FC 1-1 Rayon Sports FC

Andi mafoto arongerwa mu nkuru

Photo: Umurerwa Delphin / IGIHE


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7871 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3211 Views