Premier League: tumwe muduhigo ugomba kumenya kuri iyi shampiyona mbere y’umunsi wayo wa 11

By Kwizera Yamini Nov 18, 2017 08:36am 1054 Views

Premier League: tumwe muduhigo ugomba kumenya kuri iyi shampiyona mbere y’umunsi wayo wa 11


Uyu munsi, Raphael Benitez utoza Newcastle naramuka atsinze ikipe ya Manchester United araza kuba umutoza wambere utsindiye Old Trafford atoza amakipe atatu atandukanye.

Mohamed Salah ndese na Daniel Sturidge nibo bakinnyi bonyine bamaze gutsindira ikipe ya Liverpool FC ibitego byinshi mumikino 11 ibanza ya shampiyona y’abongereza, aho bose bayitsindiye ibitego 7.

Antonio Conte araza kuba atoza umukino we wa 50 atoza ikipe ya Chelsea, aho kugeza ubu ntamutoza n’umwe umurusha amanota menshi. Amaze guhesha Chelsea amanota agera kuri 115.

Sergio Kun Aguero amaze gutsinda ibitego 7 anatanga imipira igera kuri 3 ibyara ibitego mumikino itanu ya shampiyona y’abongereza aheruka gukina.

Mumikino ine ikipe ya Everton iheruka gukinira kukibuga cya Crystal Palace, ntagitego nakimwe yari yinjizwa mu izamu ryayo.

Ikipe ya Swansea City imaze gutsinda imikino ine ya shampiyona yahuyemo na Burnley kandi imikino yabereye kukibuga cyitwa Turf Moor cya Burnley yose yagiye irangira Swansea itsinze 0-1.

Ikipe ya AFC Burnemouth ntiyari yatsindirwa murugo (kukibuga cyayo) n’ikipe izamutse mucyiciro cya mbere  aho imaze gutsinda imikino itanu yikurikiranya itsinda amakipe azamutse mucyiciro cya mbere avuye mucya kabiri.

Ikipe ya Tottenham Hotspurs imaze imikino 6 yose idatsindwa na Arsenal FC.

Naho ikipe ya Arsenal iheruka gutsinda imikino 10 iheruka gukinira kukibuga cyayo cyitwa Emirates Stadium.

 

Abakinnyi babiri nibo bonyine barusha ibitego rutahizamu wa Tottenham witwa Harry Kane mumukino uhuza ikipe ya Arsenal FC na Tottenham Hotspurs. Abo bakinnyi ni Emmanuel Adebayor ufite ibitego 8 ndetse na Robert Pires ufite ibitego 7 mugihe Harry Kane afite ibitego 6.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views