Paul Scholes yatangaje impamvu atatunguwe no kuba Jose Mourinho atabanje Paul Pogba mukibuga:

By Kwizera Yamini Feb 22, 2018 06:33am 537 Views

Paul Scholes yatangaje impamvu atatunguwe no kuba Jose Mourinho atabanje Paul Pogba mukibuga:


Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United witwa Paul Scholes yatangaje ko atatunguwe no kuba umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Manchester United witwa Paul Pogba atabanjwe mukibuga na José Mourinho utoza iyi kipe.

Mu ijoro ryacyeye nibwo ikipe ya Manchester United yakinaga na FC Seville m’umukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Ni umukino Paul Pogba yatangiye yicaye kuntebe y’abasimbura, aho byamusabye gutegereza umunota wa 17 ubwo Ander Herrera yasohokaga mukibuga avunitse kugirango abone umwanya wo kwinjira mukibuga asimbuye uyu musore ukomoka mugihugu cya Espagne.

Paul Scholes wabiciye bigacika muri iyi kipe y’amashitani atukura, yatangaje ko ntacyatunguranye kuriwe kuba Paul Pogba yatangiye umukino ari kuntebe y’abasimbura kuri uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye inota rimwe nyuma yo kunganya ubusa kubusa.

Ubwo yari ari kuri BT Sport, Paul Scholes yagize ati:”Ndibaza ko Mourinho yamutakarije icyizere, cyane cyane kuri uyu mugoroba, m’umukino ukomeye wo k’umugabane w’iburayi.

“Ntabwo akina uriya mwanya neza cyane cyane kubijyanye no kugarira. Afite byose bimwemerera gusatira, aratangaje, afite ubushobozi buhanitse, ubushobozi budafitwe na bariya bakinnyi batatu bari gukina.

“Gusa tugendeye kumikinire yo k’umukino wo hanze (mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi), Mourinho aba yifuza gukomera hagati mukibuga (yugarira) noneho agategereza kubatsindira kuri Counter-attack.

Paul Pogba ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mumateka ya Manchester United aho yaguzwe £89m, ntabwo aheruka kugaragara mukibuga.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubufaransa, aheruka kugaragara mukibuga k’umukino ikipe ya Manchester United yatsinzemo Burnley igitego kimwe k’ubusa.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2511 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7233 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3440 Views