BK Pre-Season: Patriots BBC yongeye guhura na REG BBC ku mukino wa nyuma

By Adam Yannick Dec 13, 2019 09:35am 789 Views

BK Pre-Season: Patriots BBC yongeye guhura na REG BBC ku mukino wa nyuma


Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, ku bufatanye n'umuterankunga wa ryo, Banki ya Kigali (BK) hateguwe imikino ibanziriza shampiyona ari yo BK pre- Season Tournament 2019.

Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri (1/2), ahari hategerejwe kumenya amakipe abiri agomba gukina umukino wa nyuma uteganijwe kuri uyu wa gatanu guhera i saa mbiri z'umugoroba (20:00') muri Stade ntoya (Petit Stade) i Remera.

Amakipe akomeye mu kurusha andi,' Patriots BBC na REG BBC yanahabwaga amahirwe yo kongera guhura ku mukino wa nyuma ntiyatengushye abakunzi ba yo agera ku mukino wanyuma.

Imikino ya kimwe cya kabiri yatangiye ku isaha ya saa moya (19:00) aho Patriots BBC yakinaga na Espoir BBC, mu mukino warangiye ku ntsinzi ya Patriots BBC y'amanota 89 kuri 66 ya Espoir BBC.

Hakurikiyeho undi mukino utari woroshye na gato, wahuje APR BBC na REG BBC watangiye i saa tatu(21H00) z'umugoroba.

Amakipe yombi yageze ku gace ka nyuma agifite amahirwe yo kwegukana uyu mukino kugira ngo haboneke isanga Patriots BBC ku mukino wa nyuma ariko birangira REG BBC itsinze uyu mukino ku manota 77 kuri 70 ya APR BBC.

Umukino wa nyuma ntabwo uri bube woroshye kuko aya makipe yombi yaherukaga guhura mu irushanwa ry' Agaciro aho REG BBC  yigaranzuye Patriots BBC yari yayitwaye igikombe cya shampiyona n'itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (BAL).

Patriots BBC iraba yongera guhura na Mwinuka Henry wayitoje anayiha igikombe cya shampiyona cyatumye ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika mbere y'uko yerekeje muri REG BBC mu Ukwakira 2019.

Patriots BBC ishaka kwisubiza iki gikombe mbere yo gukina imikino nyafurika izabera muri Kigali Arena kuva tariki ya 17 kugeza 22/12 aho izahatana n'andi makipe yo mu karere ka gatanu k' Afurika.

No Picture Available

Patriots BBC nabatoza bayo bashya

No Picture Available

Patriots BBC na REG BBC


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Nsengiyumva Innocent
Feb 14, 2019 556 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Apr 20, 2019 1493 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 5, 2019 795 Views