Paris Saint Germain yagiranye ibiganiro n’umutoza ugomba kuyitoza mumwaka w’imikino utaha (uyu mutoza asanzwe atoza muri shampiyona y’abongereza)

By Kwizera Yamini Mar 25, 2018 02:21am 700 Views

Paris Saint Germain yagiranye ibiganiro n’umutoza ugomba kuyitoza mumwaka w’imikino utaha (uyu mutoza asanzwe atoza muri shampiyona y’abongereza)


Ikipe ya Paris Saint Germain ikomeje urugendo rwayo rwo kwiyubaka. Iyi kipe yari iri kurwego ruciriritse mumyaka icumi ishize, imaze kugera kurwego rwo kuyobora amakipe yose yo mugihugu cy’ubufaransa nyuma yo kwegukanwa n’abaherwe bakomoka mugihugu cya Qatar.

Gusa ariko n’ubwo ihatse amakipe yose akina shampiyona y’abafaransa, iyi kipe iracyafite urugendo rutoroshye rwo kwigaragaza k’uruhando mpuzamahanga cyane cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Nyuma yo gushora amafaranga y’umurengera igura abakinnyi aho iheruka kugura Neymar Jr wahise anashyiraho agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mumateka ya ruhago, iyi kipe ifite akazi katoroshye ko gushakisha umutoza ugomba guhuza aba bakinnyi bakomeye ifite bakayiha umusaruro mwiza k’uruhando mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego Paris Saint Germain, yamaze kugirana ibiganiro n’umutoza mukuru wa Chelsea yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Antonio Conte kugirango azasimbure Unai Emery uri kugitutu gikomeye nyuma yo kwitwara nabi mu irushanwa rya UEFA Champions League ry’uyu mwaka ndetse akaba agomba kwirukanwa mumpera z’uyu mwaka w’imikino.

Nk’uko inkuru dukesha The Guardian ibitangaza, ngo ikipe ya Paris Saint Germain yamaze kohereza abayihagarariye bagirana ibiganiro na Antonio Conte ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani kugirango azayitoze mumwaka w’imikino utaha.

Iyi kipe yo mumujyi wa Paris, yiteguye guha umushahara wa miliyoni 10 z’amapawundi kumwaka uyu mutoza uri kugitutu cyo kugarura ikipe ya Chelsea kumurongo nyuma yo kwisanga hanze y’amakipe ane yambere ayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 2349 Views

By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 2062 Views

By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 1276 Views