Olivier Giroud yatangaje icyamuteye kuva muri arsenal akerekeza mu ikipe ya Chelsea.

By Kwizera Yamini Feb 2, 2018 02:00pm 1436 Views

Olivier Giroud yatangaje icyamuteye kuva muri arsenal akerekeza mu ikipe ya Chelsea.


Uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal witwa Olivier Giroud yatangaje icyatumye asohoka muri iyi kipe akerekeza muri mucyeba wayo batuye mumujyi umwe wa London ariyo Chelsea.

Uyu mugabo ukomoka mugihugu cy’ubufaransa yatangaje ko ntayindi kipe yari kumukura muri Arsenal uretse Chelsea, ndetse atangaza ko umutoza wa Chelsea ariwe wagize uruhare rukomeye mugufata icyemezo cyo kwerekeza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Olivier Giroud yifujwe cyane na Borussia Dortmund kugirango ajye gusimbura Pierre Emerick Aubameyang wari umaze kwerekeza mu ikipe ya Arsenal, gusa aza kuyitera utwatsi, birangira iyi kipe yo mugihugu cy’ubudage isinyishije rutahizamu wa Chelsea witwa Michy Batshuayi kuntizanyo.

Ikipe ya Arsenal Olivier Giroud yakiniraga, ntabwo yifuje na gato kumurekura ngo yerekeze muri Chelsea, gusa kuba uyu mukinnyi atarifuzaga kuva mumujyi wa London, niyo mpamvu nyamukuru yatumye ayerekezamo nk’uko uwahoze ari umutoza we Arsene Wenger amaze kubitangariza itangazamakuru.

Olivier Giroud aratangaza ko umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte ariwe watumye ayerekezamo nyuma y’ibiganiro bagiranye nk’uko yabitangarije urubuga rwa Chelsea.

yatangiye agira ati:”Icy’ingenzi cyane  ni ibiganiro nagiranye n’umutoza, Antonio Conte. Nahise numva ko ankeneye ndetse akeneye no gukorana najye.

« Nifuzaga gusinyira Chelsea ntahandi (nashakaga kwerekeza). Mubyukuri nashakaga gukina cyane. Nashakaga kuguma muri Premier League, ndetse Chelsea ninziza kurijye kuko nagumye i London.

« Gusa impamvu nyamukuru ni uko nifuzaga guhatana. ibyo nibyo byambere nifuzaga. Champions League ni irushanwa ry’agahebuzo k’umukinnyi wa ruhago.

 

« Ntanakimwe kiriruta igihe uri gukinira ikipe. Hari imikino ibiri myiza tuzahuramo na Barcelona. Tuzi ibyo bashoboye kandi ndibaza ko buri wese agomba kuzaba ameze neza 100% kugirango dukomeze. Bizaba bishimishije cyane kandi ndabitegereje cyane (gukomeza mucyiciro gikurikiyeho).


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views