Olivier Giroud yatangaje amakipe atatu yo k’umugabane w’iburayi yanze kwerekezamo mbere y’uko agurwa na Chelsea:

By Kwizera Yamini Feb 5, 2018 06:17am 1790 Views

Olivier Giroud yatangaje amakipe atatu yo k’umugabane w’iburayi yanze kwerekezamo mbere y’uko agurwa na Chelsea:


Rutahizamu ukomoka mugihugu cy’ubufaransa ikipe ya Chelsea iheruka kugura muri Arsenal witwa Olivier Giroud yatangaje ko yanze kwerekeza mumakipe agera kuri atatu yose yo k’umugabane w’iburayi yamwifuje kugirango yerekeze muri Chelsea.

Uyu mukinnyi watsindiye ikipe ya Arsenal yo mumujyi wa London ibitego 105 mumikino 253 mumyaka itandatu yayikiniye, yerekeje mu ikipe ya Chelsea nyuma y’uko Arsenal iguze rutahizamu ukomoka mugihugu cya Gabon witwa Pierre Emerick Aubameyang.

Nyuma yo kugura Olivier Giroud, ikipe ya Chelsea yahise irekura rutahizamu wayo witwa Michy Batshuayi aho yahise imutiza mu ikipe ya Borussia Dortmund yo mugihugu cy’ubudage.

Aganira na Telefoot, Olivier Giroud yatangaje ko yavuganye na Didier Deschamps ku igenda rye ava mu ikipe ya Arsenal ndetse anatangaza ko yanze kwerekeza mumakipe atatu yo k’umugabane w’iburayi yamwifuje cyane.

Mumagambo ye, yatangiye agira ati:”Icyumweru kimwe mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunga iiryango yaryo,nari nkeneye kumenya icyo abitekerezaho (Deschamps). Ntabwo yanshishikarije kujya muri Chelsea ahubwo yanshishikarije guhindura ikipe.

“Dortmund yaranyifuje gusa kuntizanyo. Ikipe ya Seville nayo yaranyifuje kandi umpagarariye (agent) nawe yitabye telefoni iturutse mu ikipe ya Roma.

“Gusa amahitamo yajye yaragaragaraga kandi yumvikana cyane nyuma yo kumva ko Antonio Conte yifuza gukorana najye.

“Muri Chelsea hari ba rutahizamu babiri. Hazabaho guhatana kwiza hagati yacu.

 

Biteganijwe ko Olivier Giroud agaragara mukibuga bwambere akinira ikipe ya Chelsea k’umukino wo k’umunsi wa 26 wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League iyi kipe iifitanye na Watford


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views