Olivier Giroud yagize icyo atangaza nyuma yo gutsinda igitego cye cyambere mu ikipe ya Chelsea:

By Kwizera Yamini Feb 17, 2018 06:50am 1452 Views

Olivier Giroud yagize icyo atangaza nyuma yo gutsinda igitego cye cyambere mu ikipe ya Chelsea:


Hari k’umukino wa 1/8 cy’igikombe cy’igihugu cyizwi nka FA Cup, ikipe ya Chelsea yatsinzemo ikipe ya Hull City ibitego bine byose kubusa harimo ibitego bibiri by’umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Willian, icya Pedro ndetse n’icya Olivier Giroud watsindiye ikipe ya Chelsea igitego cyambere kuva yayerekezamo.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubufaransa, aheruka kwerekeza mu ikipe ya Chelsea avuye muri mucyeba wayo bahuje umujyi umwe wa London ariwe arsenal ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama uyu mwaka aguzwe £18m.

Nyuma yo gutsinda igitego cye cyambere muri iyi kipe ya Chelsea, BT sport yamwegereye maze atangira ayibwira ati:”Muby’ukuri, naringitegereje (igitego cyambere mu ikipe ya Chelsea) cyane.

“Mumikino ibanza, nagize amahirwe menshi yo gutsinda (gusa ntibyankundira). Nibyo, byari ingenzi cyane kubona igitego cyambere kandi ubu mbabwije ukuri ndumva nduhutse.

“Nanone nishimiye kuba nagize uruhare mugitego cya Willian. Ubu ngabanyije igitutu cyinshi mukibuga kandi ndibaza ko ikipe imeze neza cyane.

“Byari ngombwa ko tugaruka mubihe byiza nyuma yo gutsindwa na Watford mbere y’umukino wa West Bromwich utaraduhaye umusaruro twifuzaga. Ibitego birindwi, ndetse n’imikino ibiri tutinjizwa igitego nibyo twifuzaga.

Umukinnyi wa Chelsea witwa Willian witwaye neza cyane muri uyu mukino kandi nawe yagize icyo atangaza nyuma y’umukino aho yatangiye agira ati:”wari umusaruro mwiza, muby’ukuri, twari twiteze umukino utoroshye, gusa umukino woroshye kubera twe.

“Kuva muntangiriro z’umukino, twakinnye neza cyane dutsinda ibitego byinshi, dukora akazi gakomeye. Iteka muri ruhago, ugomba kongera imbaraga kandi nibyo twakoze mubyumweru bibiri bishize, twakoze cyane kugirango twiyongerere imbaraga.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2511 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7233 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3440 Views