Nyuma yo gutsindwa na Ostersunds FK, Jack Wilshere yagize icyo atangaza kuri uyu mukino:

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 11:36am 457 Views

Nyuma yo gutsindwa na Ostersunds FK, Jack Wilshere yagize icyo atangaza kuri uyu mukino:


Ikipe ya Arsenal FC yo mugihugu cy’ubwongereza, yatunguwe n’ikipe ya Ostersunds yo mugihugu cya Sweden ubwo yayisuraga m’umujyi wa London maze ikabasha kuyitsinda ibitego bibiri k’ubusa.

Ni m’umukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irushanwa rihuza amakipe yo k’umugabane w’iburayi rizwi nka UEFA Europa League, aho ikipe ya Arsenal yatangiye uyu mukino ihabwa amahirwe yo kunyagira iyi kipe yo mugihugu cya Sweden imvura y’ibitego byinshi.

Gusa ntabwo ariko byaje kugenda kuko ikipe ya Arsenal yari ifite impamba y’ibitego bitatu kubusa yakuye mugihugu cya Sweden m’umukino ubanza, yisanze igomba kwishyura ibitego bibiri nyuma y’iminota 22 gusa y’umukino.

Igice cyambere cy’umukino cyarangiye kuntsinzi y’ibitego bibiri bya Ostersunds FK k’ubusa bw’ikipe ya Arsenal, gusa iyi kipe yo mumajyaruguru y’umujyi wa London ibasha kwishyuramo igitego kimwe umukino uza no kurangira kuntsinzwi yibitego bibiri kuri kimwe cya Arsenal.

Nyuma y’umukino, igitangazamakuru kitwa BT Sport cyegereye Jack Wilshere ukina hagati mukibuga cy’ikipe ya Arsenal maze agira icyo atangaza kuri uyu mukino:

Mumagambo ye, uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubwongereza yatangiye agira ati:”Ntabwo twakinnye neza na gato.

“Gusa twabashije kugragaza abo turibo mugice cya kabiri cy’umukinon’ubwo bitari bihagije (kuko byarangiye dutsinzwe).

“Twabashije gukomeza (Mucyiciro gikurikiraho) kandi nicyo cy’ingenzi. Dutegereje kureba ikipe tuzatombora. Dufite umukino ukomeye kucyumweru, ubu niwo tugomba gushyiraho ibitekerezo.

“Igihe ufite ibitego bitatu k’ubusa m’umukino ubanza, uba ugomba gukomeza gushyiramo imbaraga no m’umukino wo kwishyura. Twari tuzi ko ari igice cyambere gusa kandi (twari tuzi )ko bafite ibyo bashoboye kandi bifuza gukina.

“Twatangiye umukino twabasuzuguye. Gusa icy’ingenzi ni uko twakomeje (Mucyiciro gikurikiraho). Turabizi ko tutakinnye neza, turabyemera ndetse tunakomeze urugendo.

Uyu mukino, wasize ikipe ya Arsenal ikomeje mucyiciro gikurikiraho cya 1/8 cy’irushanwa rya UEFA Europa League kumpuzandengo y’ibitego bine kuri bibiri, aho igomba gutegereza kuwa gatanu ubwo amakipe azatomborana uko agomba guhura mumikino ya 1/8 cy’irangiza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views