Nyuma yo gutombora Real Madrid muri ½ cya UEFA Champions League, Jupp Heynckes yagize icyo atangaza kuri Cristiano Ronaldo

By Kwizera Yamini Apr 14, 2018 04:47am 1207 Views

Nyuma yo gutombora Real Madrid muri ½ cya UEFA Champions League, Jupp Heynckes yagize icyo atangaza kuri Cristiano Ronaldo


Kugicamunsi cy’ejo, nibwo habaye tombora y’uko amakipe agomba gucakirana muri ½ cya UEFA Champions League aho ikipe ya Bayern Munich yo mugihugu cy’ubudage igomba guhura na Real Madrid yo mugihugu cya Espagne mugihe ikipe ya Liverpool FC yo mugihugu cy’ubwongereza igomba gucakirana na AS Roma yo mugihugu cy’ubutaliyani.

Nyuma yo gutombora ikipe ya Real Madrid, umutoza wa Bayern Munich witwa Jupp Heynckes arasanga kugirango ikipe ya Bayern Munich ibashe gusezerera iyi kipe yo mugihugu cya Espagne ari uko rutahizamu wayo w’ibihe byose witwa Cristiano Ronaldo yaba atari mubihe bye byiza.

Mumagambo ye, Jupp Heynckes yatangiye agira ati:”Ndavuga ko ari umukino ukomeye cyane. M’uburyo bwiza navuga ko uyu ari umukino wa karahabutaka.

“ndibuka neza ubwo duheruka gutwara ibikombe bitatu (m’umwaka umwe), Twahuye n’ikipe ya Juventus ndetse na FC Barcelona murugo. Ndizera ko iyo yari intsinzi nziza cyane.

“Cristiano Ronaldo ni umukinnyi mwiza ku isi, ndetse na Lionel Messi. Ni umukinnyi wo k’urwego rw’isi. Buri munsi arakora cyane, kandi nibyo bimugeza ku ntsinzi. Akensi niwe wagiye aheka amakipe. M’umukino nk’uyu, umusaruro w’ikipe niwo uba ari ingenzi cyane. Ndizera ko niduhura atazaba ari mubihe bye byiza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 933 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 1092 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 895 Views