Nyuma yo gusezererwa na Arsenal, Willian ukinira Chelsea yagize icyo atangaza ku igenda rya alexis Sanchez.

By Kwizera Yamini Jan 25, 2018 11:33am 2725 Views

Nyuma yo gusezererwa na Arsenal, Willian ukinira Chelsea yagize icyo atangaza ku igenda rya alexis Sanchez.


Mu ijoro ryacyeye nibwo ikipe ya Arsenal yabashije gusezerera ikipe ya Chelsea k’umukino wa ½ w’irushanwa ry’igikombe cy’igihugu cyizwi ku izina rya Carabao Cup, aho Arsenal yabashije gukomeza k’umukino wa nyuma nyuma y’intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.

Igitego cyatsinzwe na Antonio Ruediger watsindaga mu izamu yari ashinzwe kurinda ndetse n’icya Granit Xaka cyo k’umunota wa 60 w’umukino nibyo byahesheje intsinzi abasore ba Arsene Wenger babasha kubona itike yo kwerekeza I Wembley ahazakinirwa umukino wanyuma.

Nyuma y’umukino, Willian ukinira ikipe ya Chelsea yanenze cyane ikipe a Arsenal yarekuye Alexis Sanchez wamaze kwerekeza muri mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Manchester United.

Aganira na Evening Standard, uyu musore ukomoka mugihugu cya Brazil yatangiye agira ati:”Gutakaza umukinnyi nk’uriya ntabwo byoroshye.

“Byaba ari nk’uko hano twatakaza Eden (Hazard)- ni umukinnyi ukomeye. Yaba yari abafitiye akamaro? Cyane rwose.

Manchester-United-Unveil-New-Signing-Alexis-Sanchez.jpg

“Ntanumwe wakwifuza gutakaza umukinnyi nk’uriya. Ni abakinnyi babiri bakomeye, gusa Eden aracyari aha.

“Abakinnyi bakomeye bafite ubushobozi bwo gukina imikino nk’iyi. Arsenal ifite abandi bakinnyi ariko Sanchez ntabwo asanzwe.

Ikipe ya Arsenal yatakaje Alexis Sanchez, igura Henrikh Mkhitaryan wakiniraga Manchester United, ndetse ikaba igitegereje kugura abandi bakinnyi kuri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri uku kwezi.

 

Pierre Emerick aubameyang ni umwe mubakinnyi bifuzwa na Arsenal gusa ikibazo kikaba ari ingano y’amafaranga ikipe ya Borussia Dortmund imwifuzamo cyane ko yifuza guhabwa nibura £60m kuri uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Gabon mugihe Arsenal yifuza gutanga £50m.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views