Nyuma ya Kayumba Soter undi munyarwanda yasinyiye ikipe yo muri Kenya

By Ngabo Frank Nov 13, 2018 09:13am 225 Views

Nyuma ya Kayumba Soter undi munyarwanda yasinyiye ikipe yo muri Kenya


Muri aya mezi ashyira impera z'umwaka wa 2018 isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi rirarimbanije mu gihugu cya Kenya aho amakipe akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino mushya wa 2018-2019

Nyuma ya Mico justin wasinyiye ikipe ya Sofapaka mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2018 ndetse na Kayumba soter waguzwe na Sofapaka mu mpera z'icyumweru gishize ndetse na Mugabo Gabriel uherutse gusinyira KCB FC kuri ubu Muzerwa Amini na we yamaze kwiyongera ku rutonde rw'abanyarwanda bakinira umupira w'amaguru mu gihugu cya Kenya

Nk'uko tubikesha imbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Tusker Muzerwa Amini wari usanzwe akina hagati mu ikipe ya Police Fc yo mu Rwanda yasinye kuzakinira iyi kipe ya Tusker imyaka ibiri ishobora kuzongerwa bitewe nuko azitwara ariko amafaranga yaguzwe ndetse n'ibijyanye n'umushahara azajya ahembwa ntibyashyizwe ahagaragara

Kuri ubu muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cya kenya (Kenya Premier League) harabarirwa abakinnyi ba Ruhago b'abanyarwanda batanu ari bo Tuyisenge Jaques wa Gormahia, Mugabo Gabriel wa KCB FC ,Muzerwa Amini wa Tusker, Kayumba Soter wa Sofapaka na Mico Justin wa Sofapaka ndetse bashobora kwiyongera igihe umuzamu Emery Mvuyekure wa As Kigali yatsinda igeragezwa ari mo mu ikipe ya Sofapaka ndetse biranavugwa myugariro wa APR FC Ombolenga Fitina yifuzwa bikomeye n'ikipe ya Gormahia fc


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 23, 2017 3262 Views

By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 2170 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 4355 Views