Nyuma ya Charly Musonda, Chelsea FC yamaze kurekura abandi bakinnyi babiri:

By Kwizera Yamini Jan 30, 2018 09:39am 1627 Views

Nyuma ya Charly Musonda, Chelsea FC yamaze kurekura abandi bakinnyi babiri:


Kugicamunsi cy’o k’umunsi w’ejo nibwo ikipe ya Chelsea yarekuye umukinnyi wayo witwa Charly Musonda werekeje mu ikipe ya Celtic yo mugihugu cya Ecosse.

Ikipe ya Celtic yatsinze urugamba rutoroshye rwo guhigika amakipe asaga 24 yose yifuzaga uyu mukinnyi ufite impano idasanzwe muguconga ruhago maze imusinyisha amasezerano y’amezi 18 yose nyuma yo kumutira mu ikipe ya Chelsea FC.

Uyu mubirigi w’imyaka 21 y’amavuko, yagaragaye mumikino irindwi gusa akinira ikipe ya Chelsea nyuma yo kugaruka avuye muntizanyo mu ikipe ya Real Betis yo mugihugu cya Espagne.

Uyu munsi, ikipe ya Chelsea yongeye kurekura undi mukinnyi witwa Baba Rahman werekeje mu ikipe ya Schalke 04.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mugihugu cya Ghana, nubundi yari amaze igihe mu ikipe ya Schalke 04 aho yari yaratijwe mumwaka ushize w’imikino wa 2016/17.

Kuva yagera mu ikipe ya Chelsea mumwaka wa 2015, Baba Rahman amaze kugaragara mumikino 23 gusa yambaye umwambaro w’iyi kipe, akaba yaragiye abura umwanya wo kubanza mukibuga ahanini kubera kutisanga mumikinire y’umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte.

 

Nk’uko urubuga rwa Chelsea rubitangaza, ngo myugariro Baba Rahman yerekeje mu ikipe ya Schalke atijwe mugihe kingana n’amezi 18, ndetse n’umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Nathan akaba yerekeje mu ikipe ya Belenenses yo mugihugu cya Portugal.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views