Nyuma y’umukino yatsinzwemo na Tottenham Hotspurs, Antonio Conte utoza Chelsea yagize icyo atangaza:

By Kwizera Yamini Apr 1, 2018 09:58pm 1064 Views

Nyuma y’umukino yatsinzwemo na Tottenham Hotspurs, Antonio Conte utoza Chelsea yagize icyo atangaza:


Kugicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Chelsea yatsindwaga na mucyeba wayo bahuje umujyi ariyo Tottenham Hotspurs ibitego bitatu kuri kimwe m’umukino wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League yakomezaga muri iyi wikendi.

Ibitego byatsinzwe na Dele Ali ndetse na Christian Eriksen nibyo byahesheje amanota atatu ikipe ya Tottenham Hotspurs n’ubwo yari yabanje kwinjizwa igitego cyari cyatsinzwe na rutahizamu wa Chelsea witwa Alvaro Morata.

Ikipe ya Tottenham Hotspurs yatsinze uyu mukino, yaherukaga gutsindira ikipe ya Chelsea kukibuga cyayo cyitwa Stamford Bridge mumwaka wa 1990.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Chelsea FC witwa Antonio Conte yaganiriye na Sky Sports maze agira icyo ayitangariza aho yatangiye agira ati:”Igice cyambere cy’umukino cyatubereye cyiza. Iyo igice cyambere cy’umukino kiza kurangira dufite ibitego bibiri kubusa ndibaza ko aribyo byari byiza kurusha 1-1.

“Ndibaza ko mugice cya kabili cy’umukino twatangiye neza, gusa tuza kwinjizwa gitego cya kabiri, dutakaza icyizere. Byari bigoye cyane kugaruka m’umukino. Birababaje kuko twari tuzi neza ko dufite amahirwe yo kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yacu na Tottenham.

“Ubu noneho biradukomereye cyane kuba m’umwaka utaha w’imikino twabona umwanya muri Champions League.

“Ndibaza ko muri uyu mwaka w’imikino twagiye turema uburyo bwinshi bubyara ibitego ariko ntitububyaze umusaruro. Ndibaza ko mumwaka w’imikino ushize twabikoze neza. Muri uyu mukino, nabonye Tottenham ibikora. Babyaje umusaruro buri mahirwe bagize.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views