Nyuma y'imyaka 30 Francesco Totti yatandukanye n'ikipe As Roma

By Tuyishime Patrick Jun 17, 2019 08:24pm 644 Views

Nyuma y'imyaka 30 Francesco Totti yatandukanye n'ikipe As Roma


Francesco Totti wari umaze imyaka igera kuri 30 mu ikipe ya  As Roma yo mu gihugu cy'ubutariyani yatandukanye niyi kipe

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 42 wabaye kapiteni w'iyi kipe imyaka itari mike yeguye ku mirimo ye yo kuba Directeri tekinike nyuma yuko ngo abona ibitekerezo bye bidahabwa agaciro

Totti umaze imyaka igera kuri ibili ari directeri tekinike muri Roma nyuma yo guhagarika gukina umupira nk'uwabigize umwuga mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati 

Sinigeze mpabwa amahirwe yo kwigaragaza, mbese sinibonaga mu mishinga y'ikipe, mu mwaka wa mbere ibyo bishobora kuba ariko nagerageje kugaragaza ibyo nshobora gukora mu mwaka wa kabili gusa ikipe ntitwumvikana, ntabufatanye buhari.  

Francesco Totti yashoje ikiganiro avuga ko ikipe ya Roma yari izi ibyo yifuza kubagezaho byinshi gusa bisa nkaho batamwifuzaga yagize ati

Bampezaga ku myanzuro yose, ngomba gushaka indi nzira

Francesco Totti yari amaze imyaka 30 mu ikipe ya As Roma kuko yayigezemo mu mwaka w'1989 atangira akina mu bato nyuma guhera mu mwaka w'1992 atangira gukina mu ikipe ya mbere kugeza 2017 asezera gukina Ruhago nk'uwabigize umwuga yari amaze gukinira ikipe ya As Roma imikino 619 atsinda ibitego 250, kuva 2017 kugeza ubu yasezeye yari Directeri tekinike muri iyi kipe ya Roma

No Picture Available

Totti ngo ntiyahabwaga agaciro

No Picture Available

Yakiniye As Roma imyaka igera kuri 28

No Picture Available

Atangaza ko amanitse inkweto yasezewe nk'umwami


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 2345 Views

By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 954 Views

By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 2041 Views