Rwanda Premier League 2019-2020 Ninde uri bwegukane amanota atatu y'uyu munsi hagati ya Rayon Sports na As Kigali?

By Adam Yannick Oct 8, 2019 03:50pm 110 Views

Rwanda Premier League 2019-2020 Ninde uri bwegukane amanota atatu y'uyu munsi hagati ya Rayon Sports na As Kigali?


Kuri uyu munsi  kuwa kabiri, tariki ya 08 Ukwakira 2019, ni bwo haraba hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ariyo Rwanda Premier Laegue 2019-2020.

Kuri uyu munsi, hakaba hateganyijwe imikino ibiri gusa.uri buhuze Rayon Sports FC na As Kigali FC ukabera kuri stade regional i nyamirambo nundi uri buhuze Bugesera FC na APR FC ukabera mu Karere ka Bugesera.

umukino wakwita uw’umunsi bitewe n’amakipe arakina, ni umukino uri buhuze ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe ya As Kigali FC iherutse kubatwara igikombe cya Super Cup hitabajwe za penaliti. Aya makipe aherutse guhura tariki ya 1 ukwakira 2019 ubwo maze umukino ukaza kurangira anganya 2-2 hakitabazwa penalite maze  As kigali ikaza kwegukana intsinzi.

ikindi gituma uyu mukino ukomera n'abakinyi banyuze mu mkaipe yombi bagiye kongera guhura nkaho PIERROT NA BAKAME bagiye guhura na Rayon Sports banyuzemo ndetse kuri PIERROT we byaranavuzwe cyane ko yaragiye kujya muri Rayon bamwe mubarayon bakuvuga ko atakimeze nka mbere ko batamukeneye mugihe abandi bo bamushakaga,bivuze ko ashobora kwigaragaza yereke abarayon ko bamwibeshyeho,undi ni RADU wahoze muri As Kigali akaba ubu ari muri Rayon Sports. ikindi kiri buze gukomeza uyu mukino n'amakipe yombi atarashoboye gutsinda umukino wayo wa mbere kuko yose yaranganyije buri imwe ikaba ishaka uko yabona amanota atatu yayo ya mbere.Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi nebyiri z’umugoroba. 

 

Undi mukino uraba uhangwa amaso, ni uwo Bugesera FC irakiramo APR FC kuri sitade nshya y’abanyabugesera.uyu mukino ukaba wanatangiye aho Bugesera kuru ubu iyoboye nyuma yo gutsinda umukino wayo wa mbere mugihe APR yo yanganyije umukino wayo wa mbere ikaba yagiye i Bugesera ishaka kubona amanota atatu yayo ya mbere.

Indi mikino isigaye iteganyijwe ku munsi w'ejo ku wa gatatu tariki 9 ukwakira 2019 ku bibuga bitandukanye.

 

Umukino uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni uwa Gasogi United izakiramo ikipe ya Marines FC,uyu mukino nawo ntuzaba woroshye kuko Marine yatsinze umukino wayo wa mbere mugihe Gasogi yo yanganayaga na Rayon Sports.

Umukino uzabera mu karere ka Musanze, ugahuza ikipe ya Musanze FC izaba yakiriye Police FC,umukino ukazabera kuri sitade Ubworoherane.Nawo ntuzaba woroshye nyuma yuko Musnze inganyije na As Muhanga mugihe Police yo yatsinze Sunrise bigoranye.

Ikipe ya Sunrise FC, izaba yakiriye Mukura VS, umukino uzabera kuri stade nshya y'akarere ka Nyagatare ni nyuma yuko ivuye kuri stade aambati yarisanzwe yakiriraho imikino yayo. Sunrise yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu gihe Mukura VC yo yanganyije na Espoir FC.

Umukino wa Gicumbi FC na As Muhanga uzabera kuri sitade Mumena,kubera ko ikibuga cya Gicumbi cyahagaritswe kubera ko kitujuje ibisabwa bisaba ko yashaka ikindi kibuga yajya yakiriraho imikino yayo. uukino ubanza Gicumbi yatsinzwe mu minota ya nyuma mugihe As Muhanga yo yanganyije umukino wa mbere.

Kuri sitade ya Bugesera, Heroes FC izaba ihakirira Etincelles.Heroes yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu gihe Etincelles yatsinze umukino wayo wa mbere. 

Espoir FC, mu karere ka Huye izaba ihakirira  Kiyovu Sport FC, uyu mukino wagombaga kubera i Rusizi ariko kubera ikibazo ki kibuga bituma bayisaba gushaka ikibuga izajya yakiriraho imikino yayo mugihe kitaraboneka.Espoir umukio wayo wa mbere yari yanagnyije mu gihe Kiyovu Sport yo yatsinzwe umukino wayo wa mbere. Bivuze ko kiyovu Sport igomba gushaka uko yabona amanota atatu yayo ya mbere ndetse na Espoir nyuma yuko inganyije umukino wayo wa mbere.

Ese twitege ko umunsi wa kabiri uzamera nk'umunsi wa mbere aho amakipe yakiriye nta nimwe yatsinzwe ndetse hanabonetsemo ibitego 18 habonekamo abakinnyi babiri bashoboye gutsinda ibitego bibiri umwe umwe mugihe ibindi 14 byatsinzwe n'abakinyi 14.

No Picture Available

As Kigali yiteguye kongera kubabaza aabrayon kuri uyu munsi

No Picture Available

Abdoul Karim niwe waahwe gusifura uyu mukino


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3697 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7594 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views