Niko Kovac yirukanwe na Bayern Munchen nyuma yo kunyagirwa bikomeye na Entracth Frankfurt

By Mugisha Aimé-Thierry Nov 3, 2019 10:29pm 716 Views

Niko Kovac yirukanwe na Bayern Munchen nyuma yo kunyagirwa bikomeye na Entracth Frankfurt


Umutoza wa Bayern Munchen, Niko Kovac amaze gutangaza ko avuye ku mirimo yo gutoza iyi kipe yafashije gutwara igikombe cya shampiyona y'Ubudage, igikombe cy'igihugu n'igikombe kiruta ibindi mu Budage nyuma yuko yari amaze igihe atitwara neza.

Nyuma yo gutsindwa na Eintracht Frankfurt ibitego 5-1 kuwa Gatandatu bihise bituma atakaza akazi ke hakiyongeraho kwinjizwa ibitego byinshi cyane bitandukanye n'indi myaka yagiye itambuka byose biri mu mpamvu zitumye Niko Kovac atandukana na Bayern Munchen yari amazemo umwaka umwe n'igice.

Kugeza ubu Bayern Munchen nta mutoza ifite aho bivugwa ko umutoza wa kabiri ariwe ugiye kuba ayifite kugeza babonye umutoza mukuru aho bari gushakisha abatoza batandukanye harimo Jose Mourinho wahoze muri Manchester United, Massimiliano Alegri wahoze muri Juventus na Erik ten Hag utoza Ajax Amsterdam.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3934 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7871 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3211 Views