Ese Rugwiro Herve wa Rayon Sports yaba afite ubwenegihugu bubiri?

By Adam Yannick Jan 2, 2020 12:09pm 362 Views

Ese Rugwiro Herve wa Rayon Sports yaba afite ubwenegihugu bubiri?


Ku munsi w'ejo kuwa gatanu, nibwo myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Herve azamenya niba agiye gufungwa iminsi mirongo itatu(30) y'agateganyo cyangwa se agakurikiranwa  ari hanze ku cyaha aregwamo cyo Gukoresha impapuro mpimbano.

Ku munsi wo kabiri, tariki 31 Ukuboza 2019, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwumvise ikirego cy’Ubushinjacyaha buregamo umukinnyi wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, aho aregwa kwambuka umupaka akoresheje inyandiko mpimbano no kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko.

Rugwiro Hervé yafatiwe ku mupaka muto w'uv Rwanda na Congo (Petite barrière)mu Karere ka  Rubavu tariki ya 17 Ukuboza avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambuka agana mu Rwanda ubwo haburaga iminsi ine ngo hakinwe umukino wahuje APR FC na Rayon Sports basoza ikiciro cya mbere cy'imikino ibanza ya Rwanda Premier League. Umukino waje kurangira APR FC itsinze Rayon Sports 2-0.

Espinoza Martinez wari umutoza wa Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko atazi umuntu wari wahaye uruhushya myugariro Rugwiro, ubwo yavugaga ko naza agomba kumusobanurira aho yari yagiye. Espinoza yirukanwe na Rayon Sports, Rugwiro ataragaruka.

Ubwo Rugwiro Hervé yafatwaga, havuzwe amagambo menshi, bamwe babanza kubihakana bavuga ko ari ibihuha kugeza byemejwe  n'urwego rw'ubushinjacyaha bw'abinjira n'abasohoka ruvuga ko yafashwe.

Nyuma y'ibyumweru bibiri afashwe, ku munsi wo kuwa kabiri tariki 31ukuboza 2019, yagejejwe imbere y'urukiko. Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’ urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, asabirwa gufungwa by’agateganyo, iminsi mirongo itatu (30).

Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko, akaba ayimaranye igihe kinini, byasaga no kugaragaza ko Rugwiro afite ubwenegihugu bubiri.

Me Zitoni yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwa bo byibuze bagatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse na we ubwe (umunyamategeko) bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.

Nyuma yo kumva impande z'ubushinjacyaha ndetse n'umwunganizi wa Rugwiro, Urukiko rwatangaje ko gusomerwa ari ku munsi w'ejo ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo, ahazemezwa niba Rugwiro afungwa iminsi 30 cyangwa akarekurwa agakurikiranwa ari hanze aho umwunganizi we yemeye ko batanga ingwate.

Ikinyamakuru IMIKINO, kizabagezaho isomwa ry'urubanza (Live) kuva ritangiye kugeza ku mwanzuro wa nyuma.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4299 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3489 Views