Mutebi Afashije Etincelles FC kwegukana amanota atatu y'umunsi wa mbere

By Adam Yannick Oct 6, 2019 12:28am 761 Views

Mutebi Afashije Etincelles FC kwegukana amanota atatu y'umunsi wa mbere


Kuri uyu munsi wa gatandatu tariki 5 ukwakira 2019 hakomezaga umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League 2019-2020 nyuma yaho ku munsi w'ejo hashize As Kigali na APR FC banganyaga 1-1.

Uyu munsi hakinywaga imikino itatu aho twe twabakurikiniye umukino wahuje Etincelles na Kiyovu Sport Mu Karere ka Rubavu kuri Stade umuganda.

Ni umukino Watangiye kwisaha ya saa cyenda nkuko byemejwe,utangira amakipe yose asahaka uko yatanguranywa kubona igitego ariko bikananira. Ku munota wa 29 Mutebi yaciye murihumye abinyuma ba Kiyovu mugihe bo numvaga ko yarariye ku mupira yahawe na Gikamba maze ahita afungura amazamu. Kiyovu Sport yakinnye ishaka uko yagombora igitego ikora impinduka ndetse na capitaine aza kuvunika bituma hagati hatongera gukora neza. Maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mugice cya kabiri ibintu byahindutse Kuko ku munota wa gatanu gusa Mutebi yabonye ikindi Ubwo yagonganaga n'umukinnyi w'inyuma wa Kiyovu Sport maze mmupira ukagenda umuzamu awureba akagira ngo ugiye hanze agashiduka wageze mu izamu. Kiyovu Sport ntabwo yacitse intege yuko yarimaze gutsindwa igitego cya kabiri hakomeje gushaka uko yagombora Ku munota wa 62 Rutsiro atsinda igitego ku mupira yarahawe na Saba gusa hakomeje gushaka uko yabona igitego cyo kwishyura biranga ari nako Etincelles nayo ishaka kubona igitego cya gatatu ariko biranga maze umukino urangira gutyo ari 2-1.

Nyuma y'umukino twabajije abatoza bombi maze Seninga atubwira ko intwaro yamufashije gutsinda Kiyovu Sport aruko yarazi neza Ku mukino wa Kiyovu Sport wubakiye hagati yagerageje kwica hagati hayo maze ahitamo gukoresha impande. Avuga ko intego bafite arukuza mu makipe atandatu ya mbere. Naho umutoza wa Kiyovu Sport Burruchaga yavuze ko ikibazo bagize ar'uko abakinnyi batarashobora kumvikana neza akaba ari nayo mpamvu yo gutsindwa avuga ko agiye gukosora ayo makosa kuburyo umukino utaha azakina na Espoir azaba yayakosoye anavuga ko ikipe afite arinshya Ku kigero cya 90%.

Umunsi wa kabiri washampiyona Kiyovu Sport azasura Espoir mugihe Etincelles izasura Heroes FC i Bugesera.

Indi mikino uko yarangiye ndetse itegereje Ku cyumweru tariki 6 ukwakira 2019

FT Gasogi United FC 0-0 Rayon Sports FC

FT Bugesera FC 2-0 Heroes FC

FT Mukura VC 1-1 Espoir FC

Ku cyumweru tariki 6 ukwakira 2019

Marine FC vs Gucumbi FC ( Stade umuganda)

Police FC vs Sunrise FC (Stade Régional)

As Muganga FC vs Musanze FC (Stade Muganga)

No Picture Available

Etincelles yabanje mu Kibuga

No Picture Available

Abasifuzi bayoboye umukino

No Picture Available

Wari umukino warimo ingufu n'ishyaka Ku mpande zombi

No Picture Available

Benjamin wa Kiyovu Sport ashaka uko yatanga umupira kuri bagenzi be

No Picture Available

Captaine wa Etincelles ashaka uko yatanga umupira

No Picture Available

Kiyovu Sport FC yabanje mu kibuga

No Picture Available

Aha barwaniraga umupira wari mu kirere

No Picture Available

Warumiko waranzwe n'ishyaka ryinshi Ku mpande zombi


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3693 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7592 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3011 Views