Munyaneza Didier ukibyina intsinzi eshatu zikurikiranye yasezeranye mu mategeko na Niyomubyeyi (AMAFOTO)

By Ngabo Mihigo Frank Dec 12, 2019 08:40pm 656 Views

Munyaneza Didier ukibyina intsinzi eshatu zikurikiranye yasezeranye mu mategeko na Niyomubyeyi (AMAFOTO)


Umukinnyi wa Benediction Ignite ndetse n'ikipe y'igihugu y' u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, Munyaneza Didier 'Mbappe' yasezeranye mu mategeko n'umugore we Niyomubyeyi Joselyne iba intsinzi ya kane mu kwezi kumwe.

Ibirori bya Munyaneza mu mpera z'uyu mwaka, byatangiriye i Dakar aho yegukanye Tour du Senegal tariki 17, Ugushyingo 2019 mbere yo kwegukana uduce tubiri twa Rwanda Cycling Cup ari two,' Musanze Farmers Race yakiniwe i Musanze tariki 23, Ugushyingo ndetse na Final Race yakiniwe i Kigali tariki 7, Ukuboza 2019.

Ibyishimo by' uyu musore umaze kuba ngenderwaho muri Benediction Ignite ntibyasorejwe ku ntsinzi mu mukino yagize umwuga gusa, kuko kuri uyu wa kane tariki 12, Ukuboza, yasezeranye byemewe n'amategeko n'umufasha we Niyomubyeyi Joselyne.

Biteganijwe ko Munyaneza na Niyomubyeyi bazakomeza ibirori byo gushyingirwa, tariki ya 28, Ukuboza 2019 aho bazasezerana imbere y' Imana muri Paroisse ya Kora / Nyabihu  nyuma y'imihango yo gusaba no gukwa izabera mu kigo cy'amashuri cya EAV Bigogwe kuri uwo munsi.

Urugo Ruhire, Munyaneza & Niyomubyeyi

No Picture Available

No Picture Available

No Picture Available

Buri umwe ati "Nemeye nta gahato..."

No Picture Available

Mbappe aherutse kwegukana Tour du Senegal


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Ngabo Mihigo Frank
Jun 2, 2019 1974 Views

By Ngabo Mihigo Frank
Jun 19, 2019 817 Views

By Justin Ndayiragije
Jun 24, 2019 1002 Views