Mumafoto: abapolisi bahosheje imirwano hagati y’abakunzi b’ikipe ya Athletic Bilbao n’ab’ikipe ya Spartak Moscow:

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 12:28pm 499 Views

Mumafoto: abapolisi bahosheje imirwano hagati y’abakunzi b’ikipe ya Athletic Bilbao n’ab’ikipe ya Spartak Moscow:


Mu ijoro ry’ejo kuwa kane rishyira uyu munsi kuwa gatanu nibwo habaye ibitari bimenyerewe cyane m’umupira w’amaguru ubwo abakunzi b’ikipe ya Spartak Moscow yo mugihugu cy’uburusiya batanaga mumitwe n’abakunzi b’ikipe ya Athletic Bilbao yo mugihugu cya Espagne.

Hari k’umukino wo kwishyura wa 1/16 mu irushanwa rya UEFA Europa League rihuza amakipe yo k’umugabane w’iburayi, ikipe ya Athletic Bilbao yari yakiriyemo ikipe ya Spartak Moscow.

Ikipe ya Bilbao yari yatsinze umukino ubanza wabereye mugihugu cy’uburusiya kuntsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe.

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Spartak Moscow yasabwaga gutsinda nibura ibitego bibiri kubusa kugirango yizere gukomeza mucyiciro gikurikiyeho.

Gusa mbere y’uko uyu mukino utangira, abkunzi b’ikipe ya Spartak Mosco batangiye guteza akaduruvayo mumujyi wa Bilbao aho btangiye kuzenguruka umujyi wose baririmba indirimbo ndetse banazamura ibyotsi by’umutuku mukirere.

Ibi bikaba byatumye abakunzi b’ikipe ya Athletic Bilbao ndetse n’abaturage batuye muri uyu mujyi wa Bilbao batari bishimiye ugufatwa kw’uyu mujyi wabo n’aba barusiya maze batangira gushyamirana nabo.

Bapolisi bo mugihugu cya Espagne bahise batabara amazi atararenga inkombe maze babasha guhosha imirwano yari iri gututumba hagati y’aba bakunzi b’amakipe yombi.

Tubibutse ko uyu mukino wahuje ikipe ya Athletic Bilbao n’iya Spartak Moscow warangiye kuntsinzi y’ibitego bibiri bya Spartak Moscow kuri kimwe cya Ethletic Bilbao, bityo iyi kipe yo mugihugu cya Espagne ihita ikatisha itike yo gukina icyiciro gikurikiyeho cya 1/8 cy’irushanwa rya UEFA Europa League.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 8998 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2485 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3234 Views