Mumafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Chelsea na Hull City:

By Kwizera Yamini Feb 17, 2018 02:14am 809 Views

Mumafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Chelsea na Hull City:


Hari k’umukino wa 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’igihugu mubwongereza aho ikipe ya helsea yamaze gukura amaboko yayo kugikombe cya shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League yari yahuye na Hull City m’umukino Chelsea yasabwaga gutsinda kugirango yongere icyizere cyo gukoza imitwe y’intoki kuri kimwe mubikombe iri guhatanira muri uyu mwaka w’imikino.

Antonio Conte utoza Chelsea, yari afite akazi katoroshye ko kumenya ikipe yagombaga kubanza mukibuga mugihe ari kwitegura umukino wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi agomba gukinamo na FC Barcelona yo mugihugu cya Espagne mucyumweru gitaha.

FA-Cup-Fifth-Round-Chelsea-vs-Hull-City.jpg

FA-Cup-Fifth-Round-Chelsea-vs-Hull-City.jpg

Ni umukino waranzwe no kwigaragaza kubasore ba Chelsea ahanini k’umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Willian ndetse no gutsinda igitego cye cyambere mu ikipe ya Chelsea kuri rutahizamu wayo mushya iheruka kugura mu ikipe ya Arsenal FC witwa Olivier Giroud.

Ikipe ya Chelsea yari yabanje Caballero, Rudiger, Cahill, Ampadu, Zappacosta, Drinkwater, Fabregas, Emerson, Willian ndetse na Giroud mukibuga, mugihe abakinnyi barimo Eduardo, Chalobah, Sterling, Scott, Moses, Hudson-Odoi, ndetse na Morata bari babanje kuntebe y’abasimbura.

K’urundi ruhande, Hull City yari yabanje David Marshall, Jackson Irvine, David Meyler, Nouha Dicko, Adama Diamande, Evandro, Michael Dawson, Max Clark, Kevin Stewart, Harry Wilson ndetse na Angus McDonald mukibuga.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Chelsea ikatishije itike yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza kuntsinzi y’ibitego bine byose kubusa byatsinzwe na Willian watsinze ibitego bibiri, Pedro ndetse na Olivier Giroud.


1 Comments

Cedric

February 17th, 2018 - 4:56AM

As for me it were so good bcs Chelseas anfair

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2997 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7885 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3863 Views