Mumafoto: Bimwe mubihe by'ingenzi byaranze umukino wa Huddersfield town na Liverpool FC

By Kwizera Yamini Jan 31, 2018 12:17am 984 Views

Mumafoto: Bimwe mubihe by'ingenzi byaranze umukino wa Huddersfield town na Liverpool FC


Hari k’umukino wo k’umunsi wa 25 wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League aho ikipe ya Liverpool yari yakiriwe na Huddersfield town.

Ni umukino waranzwe no gukomeza kwigaragaza cyane kubakinnyi b’ikipe ya Liverpool barimo Mohamed Salah ndetse na Roberto Firmino.

Nyuma yo gusezererwa mumikino y’igikombe cy’igihugu mugihugu cy’ubwongereza kizwi nka FA Cup, abasore ba Jurgen Klopp bari bafite inyota yo kongera gushimisha abakunzi ba Liverpool, ibintu bagezeho nyuma yo gustinda ibitego bitatu kubusa.

Ikipe ya Liverpool yari yabanje Karius, Lovren, Gomez, Robertson, Matip, Can, Henderson, Milner, Firmino, Salah ndetse na Mane mukibuga mugihe abakinnyi barimo Van Dijk, Wijnaldum, Oxlade-Chamberlain, Mignolet, Ings, Solanke ndetse na Alexander-Arnold bari babanje kuntebe y’abasimbura

K’urundi ruhande, ikipe ya Huddersfield yari yabanje Lössl; Hadergjonaj, Schindler, Zanka, Kongolo, Löwe; Hogg, Billing, Mooy; Depoitre ndetse na Mounié mukibuga, abakinnyi barimo Smith, Coleman, van La Parra, Pritchard, Ince, Quaner ndetse na Hefele batangira umukino bicaye kuntebe y’abasimbura.

Ibitego byatsinzwe na Emre Can k’umunota wa 26 w’umukino, Roberto Firmino k’umunota wa 45 w’umukino ndetse na Mohamed Salah watsinze penaliti k’umunota wa 78 w’umukino, nibyo byahesheje amanota atatu abasore ba Jurgen Klopp.

 

Uyu mukino wasize ikipe ya Liverpool kumwanya wa 4 k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota agera kuri 50, mugihe ikipe ya Huddersfield ihagaze kumwanya wa 14 n’amanota 24 gusa.

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views