Mumafoto: Bimwe mubihe by’ingenzi byaranze umukino wa Arsenal na Athletico Madrid

By Kwizera Yamini Apr 26, 2018 11:39pm 822 Views

Mumafoto: Bimwe mubihe by’ingenzi byaranze umukino wa Arsenal na Athletico Madrid


Mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu, nibwo ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza yari yakiriye ikipe ya Athletico Madrid yo mugihugu cya Espagne m’umukino ubanza wa ½ cya UEFA Europa League.

Ikipe ya Arsenal yari iri gukinira kukibuga cyayo yari yabanje mukibuga abakinnyi barimo Ospina, Bellerin, Mustafi, Koscienly, Monreal, Ramsey, Xaka, Wilshere, ozil, Alexandre Lacazette ndetse na Danny Welbeck.

K’urundi ruhande, ikipe ya Athletico Madrid yari yabanje mukibuga abakinnyi barimo Oblak, Vrsaljko waje no kwerekwa ikarita itukura agasohorwa mukibuga ahagana k’umunota wa 10 w’umukino, Gimenez, Godin, Lucas, Correa, Thomas, Soul, Koke, Griezmann ndetse na Gameiro.

Ikipe ya Arsenal niyo yabanje gufungura amazamu k’umunota wa 61 w’umukino kugitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka mugihugu cy’ubufaransa witwa Alexandre Lacazette, mugihe ikipe ya Athletico Madrid yaje kwishyura iki gitego k’umunota wa 82 w’umukino kugitego cyatsinzwe n’umufaransa witwa Antoine Griezmann bityo umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.

nyuma yo kutavuga rumwe n'abasifuzi bari bayoboye uyu mukino, Diego Simeone utoza atletico Madrid yahise yoherezwa mubafana aba ariho akurikiranira umukino.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3017 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7917 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3876 Views