Mumafoto:Bimwe mubihe by’ingenzi byaranze umukino wa Arsenal FC na Ostersund FK

By Kwizera Yamini Feb 23, 2018 12:58am 748 Views

Mumafoto:Bimwe mubihe by’ingenzi byaranze umukino wa Arsenal FC na Ostersund FK


Mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 22 gashyantare 2018 rishyira kuwa gatanu, nibwo habaye umukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Europa League wahuzaga ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza n’ikipe ya Ostersunds FK yo mugihugu cya Sweden.

Wari umukino watangiye urangwa n’agashya ko kuba ntakipe n’imwe yari yambaye umwambaro yari yitezweho kwambara.

Ikipe ya Arsenal yari yakiriye uyu mukino yambaye imyenda y’ubururu isanzwe yambara mumikino ikina yasuye mugihe ikipe ya Ostersunds yari yambaye imyambaro yambara iyo iri gukinira murugo.

Ni umukino waranzwe no gutungurana cyane cyane kuri iyi kipe ikomoka mugihugu cya Sweden, aho yabashije gukora akazi itari yashoboye gukorera mugihugu cya Sweden.

Arsenal yari yabanje David Ospina; Hector Bellerin, Calum Chambers, Rob Holding, Sead Kolasinac; Ainsley Maitland-Niles, Mohamed Elneny; Henrikh Mkhitaryan, Jack Wilshere, Alex Iwobi ndetse na Danny Welbeck mukibuga.

Abakinnyi b’iyi kipe barimo Matt Macey, Shkodran Mustafi, Granit Xhaka, Joe Willock, Reiss Nelson, Nacho Monreal ndetse na Eddie Nketiah batangiye uyu mukino bari kuntebe y’abasimbura.

K’urundi ruhande, ikipe ya Ostersund yari yabanje Aly Keita; Ronald Mukiibi, Sotiris Papagiannopulos, Tom Pettersson, Dennis Widgren; Hosam Aiesh, Curtis Edwards, Brwa Nouri, Ken Sema; Saman Ghoddos ndetse na Jamie Hopcutt mukibuga.

Iyi kipe yari yatangiye umukino ifite abakinnyi barimo Andreas Andersson, Alhaji Gero, Frank Arhin, Samuel Mensah, Tesfaldet Tekie, Dino Islamovic ndetse na Douglas Bergqvist kuntebe y’abasimbura.

Iyi kipe, yabashije gutahukana intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe m’umukino waberaga kukibuga cy’ikipe ya Arsenal kitwa Emirates Stadium.

Gusa, n’ubwo Ostersunds yatahukanye amanota atatu, ntabwo yabashije gukomeza mucyiciro gikurikiyeho kuko yari yatsinzwe ibitego bitatu k’ubusa n’iyi kipe y’abarashi k’umukino ubanza.

Ikipe ya Arsenal izamenya ikipe izacakirana nayo mucyiciro gikurikiyeho kuwa gatanu ubwo hazaba hamaze kuba tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Europa League.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views