CYCLING: Mugisha Samuel wahize kwitwara neza muri shampiyona y'isi yaje kwitegurira mu Rwanda

By Ngabo Mihigo Frank Sep 10, 2019 10:06am 928 Views

CYCLING: Mugisha Samuel wahize kwitwara neza muri shampiyona y'isi yaje kwitegurira mu Rwanda


Mugisha Samuel ukinira ikipe ya wegukanye Tour Du Rwanda y'umwaka wa 2018 yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 9,Nzeri 2019 aho akomeje imyiteguro ya shampiyona ngarukamwaka y'isi izabera mu mujyi wa Yorkshire mu Bwongereza mu mpera z'uku kwezi.

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda ya 2018, ubu akinira ikipe ya Dimension Data aho yari amaze umwaka mu gihugu cy' u Butariyani gusa yahishuye ko ari mu biganiro bishobora gutanga umusaruro wa akerekeza mu yindi kipe yo ku mugabane w' u Burayi yirinze kuvuga izina mu kiganiro n'abanyamakuru.

Mugisha Samuel yavuze ko amaze umwaka yitegura shampiyona y'isi, ati "Natangiye umwaka w'imikino mfite intego yo kwitwara neza muri shampiyona y'isi, maze umwaka nyitegura, sinavuga ko tuzakora ibitangaza ariko abantu batwitege"

Ikipe y'igihugu y' u Rwanda izahagararirwa n'abakinnyi bane mu byiciro by'ingimbi n'abatarengeje imyaka 23, aho Uhiriwe Renus na Habimana Jean Eric bazakina mu cyiciro cy'ingimbi mu gihe Mugisha Samuel na Mugisha Moise bazakina mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23.

Uhiriwe Byiza Renus uri mu Rwanda aherutse gukorera imyitozo mu Buyapani naho Habimana Jean Eric ari mu kigo cy'umukino w'amagare ku isi mu gihugu cy' u Busuwisi aho ari mu myitozo mu gihe Mugisha Moise aherutse mu mikino nyafurika yabereye muri Marooc aho yakuye umudari wa Bronze.

No Picture Available

Mugisha yakiriwe n'inshuti (Bosquizo umunyamakuru wa Contact TV)

No Picture Available

.

No Picture Available

.

No Picture Available

Aganira n'abanyamakuru

No Picture Available

.

No Picture Available

.

No Picture Available

Uhereye ibumoso, Kanyizo JC (City Radio), Mugisha na Bugingo Fidelle (Imvaho nshya)

No Picture Available

.

No Picture Available

Uhiriwe Byiza Renus umwe mu bazakina shampiyona y'isi

No Picture Available

Imyiteguro irarimbanije


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3698 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7594 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views