Mino Raiola yagize icyo atangaza ku bivugwa ko Paul Pogba ashaka gusohoka muri Manchester United

By Mugisha Aimé-Thierry Dec 30, 2019 06:25pm 1210 Views

Mino Raiola yagize icyo atangaza ku bivugwa ko Paul Pogba ashaka gusohoka muri Manchester United


Paul Pogba yemeye ko Manchester United itazamugurisha muri Gashyantare nkuko umu-agent we Mino Raiola yabyemeje nyuma yuko byakomeje kuvugwa ko uyu musore ashobora gusohoka muri Manchester United mbere yuko isoko ry'igura n'igurishwa rifungura.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy'Ubufaransa asigaje amezi 18 ku masezerano ye muri Manchester United kandi byavygwaga ko ashobora kuyisohokamo akerekeza muri Real Madrid yamushakaga cyane kuva mu mpeshyi yuyu mwaka gusa umutoza wa Man United, Ole Gunnar Solskjaer ntabwo ashaka ku murekura.

Manchester United irashaka kumwongerera amasezerano akaguma muri iyi kipe byahuye neza nuko umu-agent we Mino Raiola yatangaje aho yavuze ko uyu musore ashishikajwe no kugaruka agakinira Manchester United nyuma yo kumara igihe kinini ari mu mvune.

Mino Raiola abajijwe kuri Paul Pogba aganira na Sky Sports ― “Paul [Pogba] akunda kandi yubaha Manchetser United nkuko nayo imwubaha kandi ikanamukunda. Umuntu uvuga kuri Manchester United na Paul Pogba ni Ole [Gunnar Solskjaer] kubera ko abanyamakuru babimubaza cyane.

“Ndubaha ibyo yavuze [Ole] ko Pogba atazava muri Manchester United kandi ntacyo bidutwaye. Pogba afite ibibazo by'imvune ubu, kandi nicyo twitayeho cyane. Niba Ole afite ikibazo ku bakinnyi banjye akeneye kumvugisha kuko afite nimero yanjye.

“Kugeza igihe tuzavuganira kukko ubu nsanzwe mvugana na Ed Woodward ntabwo ndavugana na Ole. Ntabwo mbizi gusa icyo nzi nuko Pogba yubaha kandi akunda Ole. Amushimira ibyo yamukoreye mu bihe byatambutse. Nibyo nzi kuri Ole.”


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3477 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8345 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4195 Views