Michy Batshwayi yatangaje amagambo yiganjemo kwibasira Antonio Conte wahoze ari umutoza we mu ikipe ya Chelsea:

By Kwizera Yamini Feb 17, 2018 03:12pm 695 Views

Michy Batshwayi yatangaje amagambo yiganjemo kwibasira Antonio Conte wahoze ari umutoza we mu ikipe ya Chelsea:


Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund yo mugihugu cy’ubudage avuye mu ikipe ya Chelsea, Michy Batshwayi yatangaje amagambo yibasira uwahoze amutoza mu ikipe ya Chelsea witwa Antonio Cone ahanini amushinja kuba yaramwimye umwanya uhagije wo kugaragara mukibuga.

Michy Batshwayi kuva yagera muri Borussia Dortmund akomeje kwitwara neza cyane aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego bitanu byose mumikino itatu aheruka gukinira iyi kipe yo mugihugu cy’ubudage.

Uyu mukinnyi, yerekeje muri Borussia Dortmund ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama uyu mwaka aho yari agiye gusimbura umukinnyi ukomoka mugihugu cya Gabon witwa Pierre Emerick Aubameyang wari umaze kwerekeza mu ikipe ya Arsenal kuri £60m.

Batshwayi w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mugihugu cy’ububirigi, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri m’umukino ikipe ya Borussia Dortmund yatsinzemo ikipe ya Atalanta ibitego bitatu kuri bibiri mu irushanwa rya UEFA Europa League, itangazamakuru ryamwegereye maze agira byinhi aritangariza.

Mumagambo ye, Batshwayi yatangiye agira ati:”Ntabwo mbizi niba Conte yarakurikiranaga imikinire yajye.

“Kwicara kuntebe y’abasimbura, ukaza ugatsinda igitego ugasubira kuntebe y’abasimbura ni ibintu biba bikomeye kubana nabyo kuri rutahizamu.

“Burigihe ntabwo byabaga byoroshye muri Chelsea.

“Ubu ndi gukinana icyizere cyinshi.

“Ubu barajwe ishinga na shampiyona y’abongereza ndetse n’umukino wa UEFA Champions League bazakina mucyumweru gutaha.

“Nizeye ko bizabagendekera neza.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 757 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 859 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 695 Views