Michy Batshuayi yagize icyo atangaza kuri Usain Bolt afitiye ubwoba ko azamutwara umwanya wo kubanza mukibuga:

By Kwizera Yamini Mar 26, 2018 10:05pm 945 Views

Michy Batshuayi yagize icyo atangaza kuri Usain Bolt afitiye ubwoba ko azamutwara umwanya wo kubanza mukibuga:


Umukinnyi ukinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mugihugu cy’ubudage witwa Michy Batshuayi, yagize icyo atangaza kuri Usain Bolt afitiye ubwoba ko azamutwara umwanya wo kubanza mukibuga.

Uyu mukinnyi watijwe n’ikipe ya Chelsea FC yo mugihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya Borussia Dortmund akaba akomeje kwitwara neza cyane muri iyi kipe, yateye urwenya ko afite ubwoba Usain Bolt bw’uko ashobora kumutwara umwanya wo kubanza mukibuga.

Usain Bolt ni umukinnyi wamenyekanye cyane mumikino yo gusiganwa kumaguru muri metero ijana aho ndetse kugeza ubu ariwe ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wabashije  kwiruka metero ijana mugihe gito cyane mumateka y’iyu mukino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko, yamaze gusezera muri uyu mukino wo gusiganwa kumaguru, ndetse akaba yaratangiye kureba uburyo yakubaka izina m’umukino w’umupira w’amaguru aho kugeza ubu ari gukorera imyitozo mu ikipe ya Borussia Dortmund.

Michy Batshuayi aganira n’itangazamakuru ubwo yari ari mu ikipe y’igihugu cy’ububirigi yatangaje ko afitiye ubwoba Usain Bolt ahanini kubera uburyo ari gukora imyitozo yo kurwego rwo hejuru aho yifuza kuvamo umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Mumagambo ye, uyu mubiligi yatangiye agira ati:”Narebye amashusho. Yakoze ibidasanzwe atsinda n’igitego cyiza. Ahora yifuza kugera kure y’imbibi.

“Arifuza guca uduhigo twose. Ari kugerageza kwisanga m’umukino mushya. Ibyo ni byiza, ndamwishimiye. Gusa ndizera ko atazaza ngo atware umwanya wajye.

Kugeza ubu Michy Batshuayi amaze gutsindira ikipe ya Borussia Dortmund ibitego 11 kuva yayigeramo atijwe na Chelsea ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri mutarama.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 940 Views

By Kwizera Yamini
Nov 4, 2017 1102 Views

By Kwizera Yamini
Feb 17, 2018 907 Views