Mauro Icardi umaze igihe kinini yifuzwa na Manchester United, Chelsea na Arsenal yatangaje ahazaza he:

By Kwizera Yamini May 14, 2018 01:36pm 1340 Views

Mauro Icardi umaze igihe kinini yifuzwa na Manchester United, Chelsea na Arsenal yatangaje ahazaza he:


Rutahizamu wa Inter Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani wari umaze igihe kinini yifuzwa n’amakipe akomeye cyane mugihugu cy’ubwongereza ariyo Manchester United, Chelsea ndetse na Inter Milan witwa Mauro Icardi yatangaje icyo agiye gukora nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya Inter Milan yari imaze gutsindwamo na Sassuolo ibitego bibiri kuri kimwe, yatangaje ko agiye kuganira n’ikipe ya Inter Milan akinira kugirango barebe niba yayigumamo cyangwa niba azayisohokamo ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi.

Mumagambo ye, Mauro Icardi yatangiye agira ati:”Buri mwaka mbisubiramo, nzaganira n’ikipe. Nidusanga ari byiza ko nyigumamo, nzayigumamo. Nibitaba ibyo, nzayisohokamo.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Argentine umaze gutsindira ikipe ya Inter Milan ibitego 28 mumikino igera kuri 33 amaze kuyikinira, yakomeje agira ati:”Umwaka w’imikino nurangira, nzaganira n’ikipe turebe ibizayibera byiza.

“Twatangiye umwaka w’imikino m’uburyo buhebuje, tuza gutsikira, gusa icyo navuga ni uko nishimiye ibyo twakoze.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views