Maurizio Sarri utoza ikipe ya Chelsea yagize icyo atangaza nyuma y’umukino wa AFC Bournemouth:

By Kwizera Yamini Sep 1, 2018 06:22pm 906 Views

Maurizio Sarri utoza ikipe ya Chelsea yagize icyo atangaza nyuma y’umukino wa AFC Bournemouth:


Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, nibwo ikipe ya Chelsea imaze kwihererana ikipe ya AFC Boutrnemouth m’umukino wo k’umunsi wa kane wa shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League, umukino warangiye Chelsea iwutsinze.

Ibitego bibiri kubusa byatsinzwe na Pedro ndetse na rutahizamu ukomoka mugihugu cy’ububirigi witwa Eden Hazard nibyo byahaye amanota atatu abasore batozwa na Maurizio Sarri, umutoza ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani, maze bituma ikipe ya Chelsea yicara kumwanya wa kabiri kurutonde rw’agateganyo rw’iyi shampiyona, urutonde ruyobowe na Liverpool FC.

Nyuma y’uyu mukino, itangazamakuru ryegereye Maurizio Sarri maze agira byinshi aritangariza aho yatangiye agira ati:”Nishimiye cyane umusaruro ndetse n’uburyo twabashije kwitwara. Wari umukino ukomeye cyane, bari bameze neza m’ubwugarizi bwabo (Bournemouth), bugariye neza cyane.

“Mugice cyambere byari bigoye cyane gusa birashoboka ko twari ducyeneye gutera umupira k’umuvuduko wo hejuru ndetse tukabasha kugira ibihe byiza, gusa m’umukino nk’uyu uba ushobora gutsinda muminota 20 cyangwa 25 yanyuma.

“Muri aka kanya nishimiye cyane abakinnyi bajye. Bari gukora neza mucyumweru ndetse no mumikino muri rusange. Nishimiye cyane gusarura amanota yose mumikino ine, gusa mpora ntekereza ko dushobora gukora ibirenze.

“Muri aka kanya byaba byiza dutecyereje k’umukino utaha gusa. Muntangiriro, ikinyuranyo cy’amanota cyari kiri hagati yacu na Manchester City cyari amanota 30 (M’umwaka w’imikino ushize). Rero biragoye cyane guhita tugera kurwego rwa Manchester City m’umwaka umwe gusa w’imikino. Gusa ndishimye cyane nyuma y’imikino ine.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views