Maurizio Sarri utoza Chelsea arifuza abakinnyi babiri bakinira ikipe Milan ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama:

By Kwizera Yamini Sep 10, 2018 07:27pm 911 Views

Maurizio Sarri utoza Chelsea arifuza abakinnyi babiri bakinira ikipe Milan ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama:


Umutoza mushya wa Chelsea witwa Maurizio Sarri, arakataje m’urugamba rwo kubaka ikipe yiteguye guhatanira igikombe cya shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League, ndetse no kwitwara neza k’uruhando mpuzamahanga.

Mugihe gito amaze muri iyi kipe yo m’umujyi wa London, Maurizio Sarri yasanze Chelsea ibura abakinnyi bo k’urwego rwo hejuru bakina bugarira izamu, akaba ariyo mpamvu yifuza kugura abakinnyi babiri babinira ikipe ya AC Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani.

Alessio Romagnoli ndetse na mugenzi we witwa Mattia Caldara, nibo bakinnyi bifuzwa cyane n’umutoza wa Chelsea, umutoza wifuza ko aba basore bamufasha gucyemura ikibazo cy’ubwugarizi bw’iyi kipe yambara ubururu, ubwugarizi bumaze kwinjizwa ibitego bitatu mumikino ine yonyine ya shampiyona ikipe ya Chelsea imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

1919251-40380524-2560-1440.jpg?w=1050

Kugeza ubu, Cesar Azpilicueta ari kugaragara mukibuga akina k’uruhande rw’iburyo mugihe Antonio Rudiger ndetse na
David Luiz aribo bari kugaragara mukibuga bayoboye ubwugarizi bw’ikipe ya Chelsea bukijegajega muri iyi minsi.

Mugihe David Luis adakomeje gutanga umusaruro umutoza Maurizio Sarri amwifuzaho, ndetse na myugariro ukomoka mugihugu cy’ubwongereza witwa Garry Cahill akaba yarasubiye inyuma mumikinire ye, uyu mutoza arifuza abakinnyi babiri ba AC Milan aribo Alessio Romagnoli ndetse na Mattia Caldara kugirango bongere imbaraga m’ubwugarizi bwa Chelsea nk’uko Calciomercato ducyesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Ikipe ya Chelsea ifite amahirwe menshi yo kwegukana aba bakinnyi kubera umubano mwiza isanzwe ifitanye n’ikipe ya AC Milan cyane ko iyi kipe iheruka gutiza umukinnyi ukina hagati mukibuga witwa Tiemoue Bakayoko werekeje muri iyi kipe ifite ibikombe bigera kuri birindwi bya UEFA Champions League ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views