CARABAO CUP FINAL: Mauricio Sarri yagize icyo avuga ku bijyanye no gusimbuza Kepa Arrizabalaga akanga gusohoka mu kibuga

By Mugisha Aimé Thierry Feb 24, 2019 11:32pm 1711 Views

CARABAO CUP FINAL: Mauricio Sarri yagize icyo avuga ku bijyanye no gusimbuza Kepa Arrizabalaga akanga gusohoka mu kibuga


Ubwo habaga umukino wanyuma wa Carabao Cup haje kuba ikintu kidasanzwe muri ruhago ubwo Mauricio Sarri utoza Chelsea yashatse gusimbuza Kepa Arrizabalaga usanzwe ari umuzamu wa Chelsea ngo hinjiremo umuzamu wa kabiri Willy Cabalero ariko Kepa Arrizabalaga akanga kuva mu kibuga bikarangira arangije uyu mukino Chelsea yatsinzwemo na Manchester City kuri penaliti nyuma yo kurangiza umukino wose amakipe anganyije 0-0.

Image

Ni ibintu byabaye mu mpera z' iminota 30 yinyongera (extra time) ubwo Kepa Arrizabalaga yagize ikibazo cy' imvune noneho Mauricio Sarri utoza Chelsea akamusimbuza Willy Caballero ariko Kepa Arrizabalaga yanga kuva mu kibuga avuga ko amee neza kugeza ubwo bitabaje umusifuzi Jon Moss wari wayoboye uyu mukino akavugana na Mauricio Sarri bikarangira yemeye ko Kepa Arrizabalaga akina umukino wose akawurangiza.

Image

Nyuma y' umukino mu kiganiro n' abanyamakuru umutoza wa Chelsea Mauricio Sarri yagarutse kuri iki kibazo cyabayeho avuga ko habayeho ukudasobanukirwa ariko ku rundi ruhande Kepa Arrizabalaga nta kintu yatangarije abanyamakuru cyiyjyanye niki kibazo ahubwo yagiye kubinyuza ku rukuta rwe rwa twitter nawe avuga ko habayeho ukudasobanukirwa.

Image

Mauricio Sarri: "Ntabwo nasobanukiwe uko ikibazo cyari kimeze kuko nanjye namenye uko ikibazo kimeze maze kuvugana n' abaganga, ni ukudasobanukirwa ariko nyuma namenye ko umuzamu yari afite ikibazo kidakomeye yari yiteguye kujya muma penaliti."

Image

Kepa Arrizabalaga: "Nta gihe na kimwe mba ngomba gusuzugura umwanzuro w' umutoza ndakeka ko ibintu byose byatewe nuko habayeho ukudasobanukirwa cyane ko umukino warugeze ahakomeye, umutoza yatekereje ko ntameze neza ku buryo nakina gusa narimeze neza kandi intego yanjye ari ugukomeza gufasha ikipe kandi abaganga bari bamaze kunyitaho bagombaga kujya gutanga ubutumwa buyanye nuko merewe, ntabwo najye nifuzaga kugaragaza isura imeze kuriya ariko nubaha umutoza cyane kandi nkubaha n' imyanzuro ye."

Image


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7807 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views