Manzi Thierry na Niyonzima Sefu bari mu nzira zisohoka igihugu batandukanye na Rayon Sports

By Ngabo Frank Jun 18, 2019 02:54am 559 Views

Manzi Thierry na Niyonzima Sefu bari mu nzira zisohoka igihugu batandukanye na Rayon Sports


Nyuma y'imyaka ine myugariro Manzi Thierry wari kapiteni ndetse na Niyonzima Olivier "Sefu" bakinira ikipe ya Rayon Sorts bamaze gutandukana na yo bemererwa gukomereza umwuga wa bo mu yandi makipe.

Amabaruwa abiri asa yagiye ahagaragara asezerera Manzi Thierry na Niyonzima Olivier yanditswe anasinywaho n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, akubiyemo kumenyesha aba bakinnyi ko bemerewe gushaka andi makipe, gushimirwa ibyo bakoze no kwifurizwa ahazaza heza.

Aba bakinnyi bombi basezerewe mu gihe byavugwaga ko banze kongera amasezerano yo gukomeza gukinira Rayon Sports kuko ayo bafite azarangira mu ntangiriro za Nyakanga 2019 akaba ari na yo mpamvu batandukanye na Rayon Sports.

Biravugwa ko Manzi Thierry yifuzwa n'amakipe atandukanye hanze y' u Rwanda aho ashobora kwerekeza mu gihugu cya Algeria, mu gihe Niyonzima Olivier ashobora gisinyira APR FC mu gihe bitakunda ko yerekeza mu gihugu cya Turikiya (Turkey) i Burayi.

Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga ghagati, yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015 avuye mu ikipe y' Isonga FC mu gihe kimwe na Myugariro Manzi Thierry wahageze avuye muri Marines FC yo mu karere ka Rubavu.

No Picture Available

Niyonzima Olivier "Sefu"

No Picture Available

Manzi Thierry ahabwa amabwiriza n'umutoza Robertinho Oliviera

No Picture Available

Ibaruwa isezerera Manzi Thierry

No Picture Available

Ibaruwa isezerera Niyonzima Olivier


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3110 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 6596 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 2451 Views