Manchester United yongeye abakinnyi bashya k’urutonde rw’abakinnyi isanzwe yifashisha mumikino ya UEFA Champions League:

By Kwizera Yamini Feb 22, 2018 10:37pm 988 Views

Manchester United yongeye abakinnyi bashya k’urutonde rw’abakinnyi isanzwe yifashisha mumikino ya UEFA Champions League:


Ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza, yamaze kongera abakinnyi bashya k’urutonde rw’abakinnyi isanzwe yifashisha mumikino ya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Nyuma y’uko ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 19 isezerewe mu irushanwa rya UEFA Youth Champions League, irushanwa rya Champions League ryitabirwa n’amakipe y’abaytarengeje imyaka 19, ikipe ya Manchester United nkuru yahise izamura abakinnyi babiri bakinaga muri iyi kipe y’abatarengeje imyaka 19 maze ibongera k’urutonde rw’abakinnyi isanzwe yifashisha muri UEFA Champions League.

Abakinnyi babiri aribo Angel Gomez ndetse na Ethan Hamilton, nibo bazamuwe k’urutonde rw’abakinnyi ikipe yambere ya Manchester United isanzwe yifashisha mu irushanwa rya UEFA Champions League, ibintu byabaye nyuma y’aho ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Manchester United isezerewe na Liverpool FC nayo y’abatarengeje iyo myaka kuntsinzwi y’ibitego bibiri kubusa.

Aba bakinnyi uko ari babiri, bakaba bashyizwe k’urutonde rw’agateganyo ruzwi nka B List, urutonde rujyaho umukinnyi wavutse nyuma ya tariki yambere mutarama umwaka wa 1996, ndetse akaba yarakiniye ikipe kuva yujuje imyaka 15 y’amavuko.

Angel Gomez ukomoka mugihugu cy’ubwongereza, ategerejweho kwigaragaza cyane muminsi iri imbere nyuma yo guca agahigo ko kugaragara mu ikipe yambere akiri muto kurusha abandi, agahigo kari gasanzwe gafitwe na Eduard Duncan.

Uyu mukinnyi w’imyaka 17 y’amavuko, akaba yaragaragaye mu ikipe yambere ya Manchester United mumpera z’umwaka w’imikino ushize ubwo iyi kipe y’amashitani atukura yahuraga na Crystal Palace.

Hamilton w’imyaka 18 ukomoka mugihugu cya Scotland ndetse na Angel Gomez, baheruka kugaragara k’umukino ikipe ya Manchester United iheruka gukinamo na Huddersfield Town mu irushanwa ry’igikombe cy’igihugu cy’ubwongereza rizwi nka FA Cup aho aba bakinnyi bari bicaye kuntebe y’abasimbura.

José Mourinho utoza ikipe ya Manchester United, akomeje kunyurwa cyane n’abakinnyi bakiri bato b’iyi kipe nyuma ya Marcus Rashford, Jesse Lingard, Paul Pogba bamaze gufatisha mu ikipe yambere, uyu mutoza akaba yaratangiye no gushakira umwanya Scott McTominay w’imyaka 21 y’amavuko.

Uyu mutoza kandi akaba yaratangiye guhamagara Hamilton, Angel Gomez ndetse na Tahith Chong kwitozanya n’ikipe yambere ya Manchester United murwego rwo kubategurira inzira ibazana mu ikipe nkuru.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views