Manchester United ndetse na FC Barcelona barifuza umukinnyi wifuza gusimbura Mesut Ozil muri Arsenal.

By Kwizera Yamini Nov 26, 2017 10:35am 4076 Views

Manchester United ndetse na FC Barcelona barifuza umukinnyi wifuza gusimbura Mesut Ozil muri Arsenal.


Amakipe akomeye cyane arimo Manchester United, Fc Barcelona ndetse na Arsenal FC akomeje kwifuza umukinnyi w’umudage ukinira ikipe ya Schalke 04 yo mugihugu cy’ubudage.

Umukinnyi witwa Leon Goretzka akomeje kuvugisha menshi abakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo k’umugabane w’iburayi by’umwihariko ikipe ya Schalke akinira.

Kuri ubu, amakipe atandukanye arangajwe imbere na Arsenal, Manchester United ndetse na FC Barcelona akomeje kwifuza uyu mukinnyi.

Gusa nk’uko itangazamakuru ryo mugihugu cya Espagne rikomeje kubitangaza, ngo ikipe ya Schalke ntabwo yiteguye na gato kurekura uyu mukinnyi muri mutarama umwaka utaha ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye imiryango yaryo.

Iyi kipe yo mugihugu cy’ubudage yiteguye kurekura uyu mukinnyi ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba ugeze kundunduro ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’umwaka utaha

 Uyu mukinnyi arifuza kwerekeza muri shampiyona ikunzwe cyane ku isi ariyo shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League by’umwihariko akerekeza mu ikipe ya Arsenal gusimbura Mesut Ozil ushobora gusohoka muri iyi kipe.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4076 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8069 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3304 Views