Manchester United irifuza kugura umwe muri aba bakinnyi babiri ba Real Madrid:

By Kwizera Yamini Feb 17, 2018 02:22pm 816 Views

Manchester United irifuza kugura umwe muri aba bakinnyi babiri ba Real Madrid:


Umutoza wa Manchester United witwa José Mourinho arifuza kugura umwe mubakinnyi babiri bakina hagati mukibuga mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu mutoza, arifuza gusimbuza Michael Carrick ushobora gusezera k’ugukina umupira w’amaguru mumpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse na Marouane Fellaini ushobora gusohoka muri iyi kipe ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi.

Mourinho, arifuza umwe mubakinnyi babiri bakina hagati mukibuga mu ikipe ya Real Madrid aribo Luka Modrich ndetse na Toni Kroos nk’uko The Express dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru k’umunsi w’ejo yitegura umukino wa Hudsfield mu irushanwa ry’igikombe cy’igihugu cyizwi nka FA Cup, José Mourinho yatngaje ko ikipe ya Manchester United igomba kugura umukinnyi ukina hagati mukibuga ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi.

Amakuru akaba avugwa ko uyu mutoza yamaze kwerekeza imboni z’amaso ye mu ikipe ya Real Madrid kubakinnyi babiri bayikinira aribo Luka Modric ndetse na Toni Kroos aho yifuza kugura umwe muribo.

Mumagambo ye, Mourinho yatangiye agira ati:”Ducyeneye kugura umukinnyi ukina hagati mukibuga kubera ko tugiye gutakaza Michael Carrick.

“Yego rwose ducyeneye uburinganire mu ikipe. Nabibabwiye mukwezi kumwe cyangwa abiri ashize ubwo twari turi kuganira kubyerekeranye n’isoko.

“Mugihe bamwe murimwe mukomeza muvuga ko tugiye kugura rutahizamu, umukinnyi ukina kumpande, umukinnyi ukina k’uruhande rw’ibumoso, umukinnyi ukina k’uruhande rw’iburyo, nabibwiye mumezi abiri ashize.

“Mushobora kunshinja byinshi ariko ntabwo mwavuga ko nababeshye. Iyo ndashaka kugira icyo mvuga, ntacyo njya mvuga. Gusa ntabwo nabajyana mukindi cyerekezo.

“Igihe nababwiye ko tudakeneye gusinyisha rutahizamu cyangwa umukinnyi ukina k’uruhande, byari byo. Turashaka gusinyisha umukinnyi ukina hagati mukibuga, nabibabwiye mumezi abiri ashize.

Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko kuba Scott McTominay ari guhabwa umwanya uhagije wo kugaragara mukibuga ari ikimenyetso simusiga cy’uko iyi kipe ikomeje gahunda yayo yo guha umwanya abakinnyi bakiri bato baba barazamukiye mu ishuri ryayo rya ruhago.

Yakomeje agira ati:”Niba kurimwe, kuzamurwa ari uko bitozanya natwe burigihe, bamaze igihe kinini barazamuwe.

“Scott McTominay ntabwo yaje aturutse kukwezi. Mbere y’uko aza mu ikipe yambere, yari amaze igihe kinini yitozanya natwe.

“Twajyanye mumyiteguro (Pre-season) dusanga we na Andreas Pereira werekeje muri Valencia bashoboye duhitamo kutagura undi mukinnyi (ukina hagati mukibuga) kuko twari dufite Scott McTominay witeguye kuzamuka. Niba kuzamuka (mu ikipe yambere) rari ibyo, abakiri bato bahora bazamurwa. Birashoboka ko ejo nzaba mfite undi mukinnyi ukiri muto kuntebe y’abasimbura.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2737 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7536 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3627 Views