Manchester United irasiganwa n’igihe ishakisha uburyo yasinyisha uyu mukinnyi wifuzwa na Chelsea, Athletico Madrid ndetse na FC Barcelona.

By Kwizera Yamini Nov 9, 2017 03:18pm 2038 Views

Manchester United irasiganwa n’igihe ishakisha uburyo yasinyisha uyu mukinnyi wifuzwa na Chelsea, Athletico Madrid ndetse na FC Barcelona.


Ikipe ya Manchester United igomba gusiganwa n’igihe igashakisha uburyo yasinyisha umukinnyi ukinira ikipe ya Athletico Madrid ukomeje kwifuzwa cyane na Chelsea ndetse na FC Barcelona.

Umukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko ukinira ikipe ya Gremio yo mugihugu cya Brazil witwa Arthur ukomeje kwigaragaza k’uruhando mpuzamaganga akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye akomeye yo k’umugabane w’Iburayi arimo Chelsea, Manchester United, Athletico Madrid ndetse na FC Barcelona.

dqdv

Uyu mukinnyi aheruka gufasha ikipe ye ya Gremio kugera k’umukino wanyuma wa Copa Libertadores, umusaruro wahise umuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil mukwezi gushize mumikino yo gushakisha itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi igomba kubera mugihugu cy’uburusiya umwaka utaha, ikipe ya Brazil yakinnyemo na Bolivia ndetse na Chile.

Arthur yari yicaye kuntebe y’abasimbura muri iyi mikino ibiri Brazil yahuyemo na Bolivia ndetse na Chile. Gusa uyu mukinnyi ntabwo yagragaye k’urutonde rw’abakinnyi iyi kipe y’igihugu cya Brazil igomba kwifashisha kumikino ya gicuti igomba guhuramo n’ubuyapani ndetse n’ubwongereza.

eqfff

 

Inkuru dukesha ikinyamakuru kitwa The Mail irakomeza itangaza ko, ikipe ya Manchester United iri gusiganwa n’igihe murugamba rwo gushakisha uyu mukinnyi ugereranywa na Andres Iniesta ukinira FC Barcelona. Gusa Manchester United imuhanganiyeho n’andi makipe akomeye yo k’umugabane w’iburayi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views