Manchester City irifuza umukinnyi ukomeye wa Chelsea akaba ariwe mukinnyi waba uguzwe amafaranga menshi mumateka y’iyi kipe.

By Kwizera Yamini Jan 28, 2018 03:57am 886 Views

Manchester City irifuza umukinnyi ukomeye wa Chelsea akaba ariwe mukinnyi waba uguzwe amafaranga menshi mumateka y’iyi kipe.


Ikipe ya Manchester City yo mugihugu cy’ubwongereza yakajije umurego yiyubaka impande zose. Ubu, iyi kipe yamaze gutera ijisho k’umukinnyi ukomeye wa Chelsea yo mumujyi wa London.

Manchester City irifuza gutanga akayabo ka £150m kuri rutahizamu wa Chelsea witwa Eden Hazard aho yaba ariwe mukinnyi wambere uguzwe amafaranga menshi mumateka ya Manchester City.

Eden Hazard, ni umukinnyi ukomeje kwigaragaza cyane k’uruhando mpuzamahanga, ndetse n’ikipe ya Real Madrid ikaba yarakomeje kwifuza uyu musore. Gusa, Real Madrid igomba guhangana na Manchestern City yiteguye gukora ibishoboka byose ikagura uyu mukinnyi.

Uyu musore ukomoka mugihugu cy’ububirigi, araza ku isonga mubakinnyi Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yifuza kugura ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi, murwego rwo gukomeza kubaka iyi kipe.

Manchester City iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’abongereza kugeza ubu, iheruka kunanirwa gusinyisha uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal werekeje muri mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Alexis Sanchez.

Sanchez yifuzaga guhembwa amafaranga menshi, ibintu ikipe ya Manchester City itigeze ikozwa na gato maze birangira uyu munya Chile yerekeje muri Manchester United.

 

Eden Hazard w’imyaka 27 y’amavuko, asigaje imyaka 2 kumasezerano ye mu ikipe ya Chelsea. Uyu mukinnyi, aheruka kugaragaza uburyo yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne ndetse nayo ikaba yifuza kumugura, gusa iyi kipe igomba guhatana na Manchester City murugamba rwo gusinyisha uyu musore.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views