Luca Modric yagize icyo atangaza kuri Gareth Bale bakinana muri Real Madrid

By Mugisha Aimé-Thierry Oct 30, 2019 01:19pm 1791 Views

Luca Modric yagize icyo atangaza kuri Gareth Bale bakinana muri Real Madrid


Luka Modric yatangaje ko inshuti ye bakaba banakinana mu ikipe imwe, Gareth Bale yishimiye ubuzima bwo muri Real Madrid ndetse akaba ari kuryoherwa no kuba ari muri iyi kipe nyuma yuko hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyu musore yasohoka muri iyi kipe.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse amakuru avuga ko Gareth Bale ashobora gusohoka muri Real Madrid akerekeza muri Manchester United kugira ngo iyi kipe ibone Pogba cyangwa akerekeza muri Paris Saint-Germain byazaga bikurikira ibyavugwaga mbere ko ashobora kwerekeza mu Bushinwa cyangwa muri Tottenham Hotspur.

Zinedine Zidane utoza Real Madrid yagerageje kumugurisha nyuma yuko Gareth Bale atari ari kwitwara neza ariko mbere yatangaje ko uyu musore ukina yataka ariko anyura mu mpande yishimiye kuba muri Real Madrid mbere yuko bakina na Leganes ku mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Luka Modric wavuye muri Tottenham Hotspur umwaka umwe mbere yuko Gareth Bale amusanga muri Real Madrid nawe yatangaje ko uyu musore yishimiye cyane kuba muri Real Madrid ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino uteganyijwe uyu munsi.

Luka Modric aganira na Club del Deportista ― “Gareth [Bale] nanjye turavuye cyane. Turitonda kandi rimwe na rimwe nti dukunda kuvuga. Gareth avuga kandi yumva Spanish, kandi hari umwuka mwiza hano kandi abanye neza n'ikipe ndetse n'abakinnyi bagenzi be. Yishimiye kuba ari hano mu ikipe ya mbere kw'Isi.”

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9481 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2848 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3504 Views