Liverpool yamaze kumvikana na Takumi Minamino wayizonze mu itsinda rya Champions League

By Ngabo Mihigo Frank Dec 13, 2019 07:09pm 706 Views

Liverpool yamaze kumvikana na Takumi Minamino wayizonze mu itsinda rya Champions League


Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na rutahizamu Takumi Minamino ndetse n'ikipe akinira ya Red Bull Salzburg yemeye kurekura uyu musore ngo yerekeze muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Rutahizamu w' Umuyapani ukina aca ku mpande zombi (Winger) yagoye ndetse anatsinda igitego Liverpool FC mu mikino ibiri y'amatsinda ya UEFA Champions League ubwo ikipe ye ya Red Bull Salzburg yatakazaga itike yo kwinjira muri ⅛, byatumye Liverpool imwifuza bikomeye.

Umuyobozi wa Siporo muri Red Bull Salzburg, Christoph Freund yemeje ko hari ibiganiro hagati y'amakipe yombi ku igurwa rya Minamino, ati 

"Sinavuga byinshi ku masezerano (ya Minamino) ariko nibyo hari ibiganiro hagati y'amakipe yombi. Ni icyubahiro ku ikipe yacu kubona ikipe yatwaye UEFA Champions League ndetse n'andi makipe akomeye ashaka abakinnyi bacu."

Takumi Minamino yageze muri Red Bull Salzburg mu mwaka wa 2015 avuye muri Cerezo Osaka y' iwabo mu Buyapani, aho afite amasezerano azageza mu mwaka wa 2021 ariko ntibizagora Liverpool kuko isabwa miriyoni 7.5£ z'amayero gusa ngo yegukane uyu rutahizamu.

Si Takumi wenyine Liverpool yifuza gukura muri Red Bull Salzburg, kuko yakomeje kugaragaza ko yishimiye rutahizamu Earling Brutt Hàaland watsinze ibitego 8 mu mikino 6 y'amatsinda ya Champions League, bituma yifuzwa n'amakipe menshi akomeye i Burayi.

No Picture Available

No Picture Available

Van Djik ati "Ukina neza"

No Picture Available

Takumi yishimira igitego


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3477 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8345 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4195 Views