Liverpool 5-2 AS Roma: Jurgen Klopp utoza ikipe ya Liverpool yagize byinshi atangaza nyuma y’uyu mukino:

By Kwizera Yamini Apr 25, 2018 03:01am 1309 Views

Liverpool 5-2 AS Roma: Jurgen Klopp utoza ikipe ya Liverpool yagize byinshi atangaza nyuma y’uyu mukino:


Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, nibwo ikipe ya Liverpool yo mugihugu cy’ubwongereza yihereranye ikipe ya AS Roma yo mugihugu cy’ubutaliyani iyitsinda ibitego bitanu byose kuri bibiri.

Hari m’umukino ubaza wa ½ cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi ikipe ya Liverpool yatsinzemo AS Roma ibitego bitanu byatsinzwe na Mohamed Salah watsinze ibitego bibiri, Sadio Mane  detse na Roberto Firmino nawe watsinze ibitego bibiri, mugihe ibitego bya AS Roma byatsinzwe na Edin Dzeko na Diego Perotti.

DbkyzyXXcAY6l_a.jpg

Nyuma y’uyu mukino, Jurgen Klopp utoza ikipe ya Liverpool yagize byinshi atangariza BT Sport aho yatangiye agira ati:”Twabashije kwitwara neza muminota 80 y’umukino.

“Twakoze ikosa rimwe m’ubwugarizi bwacu, Dzeko abasha kuribyaza umusaruro. Ibyo bishobora kubaho, mbere y’umukino twari tuzi ko hari ibyo bashoboye kandi ntabwo twashoboye kubahagarika m’umukino wose.

“Ndibaza ko twemeranywa ko Penaliti itari Penaliti. Ntan’ubwo ukuboko kwakoze k’umupira (umupira niwo wakoze k’ukuboko). Reka twirengagize iby’ikarita y’umuhondo.

“Gusa niko byagenze kandi twatsinze 5-2. Nari kwishima cyane iyo tuza kuba twatsinze 5-0, cyangwa 5-1, gusa 5-2 nawo ni umusaruro uhebuje.

“Mbere y’umukino ntabwo natekereje ko ibi byashoboka, rero abasore bakoze neza cyane kandi tuzajya hariya (kukibuga cya AS Roma) tugerageze kongera gutsinda.

“Burigihe uba ugomba kugira icyo wiga k’umukino. narindi gutekereza uburyo twakinnyemo, byari byiza cyane.

“Byahinduye umukino cyane kandi ntabwo bashoboye kuduhagarika. Twatsinze biriya bitego, gusa twashoboraga no gutsinda ibindi bitego. Birasa n’ubusazi muri ½ gusa twashoboraga gutsinda ibindi bitego byinshi. Twahushije ubundi buryo bwo gutsinda ibitego.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3016 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7917 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3876 Views