Lionel Messi yabwiye Neymar Jr ko agomba kwerekeza muri iyi kipe yo mugihugu cy’ubwongereza:

By Kwizera Yamini Apr 24, 2018 02:56am 1720 Views

Lionel Messi yabwiye Neymar Jr ko agomba kwerekeza muri iyi kipe yo mugihugu cy’ubwongereza:


Rutahizamu wa Paris Saint-Germain yo mugihugu cy’ubufaransa witwa Neymar Jr akomeje kuvugisha menshi abatuye isi by’umwihariko abakurikiranira hafi umupira w’amaguru, ahanini kubera inkuru zikomeje kumuvugwaho ko yaba ari hafi gusohoka muri iyi kipe yo m’umujyi wa Paris nyuma y’umwaka umwe gusa ayerekejemo.

Uyu mukinnyi ufite agahigo ko kuba ariwe waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi kuva umupira w’amaguru wabaho, yagiye avugwaho ko yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo muugihugu cya Espagne.

Kuri ubu inkuru igezweho kuri Neymar Jr ni uko rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe ya FC Barcelona (Neymar yaturutsemo yerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain) witwa Lionel Messi, yifuza ko uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil yakerekeza mu ikipre ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza.

Nk’uko inkuru dukesha Don Balon ibitangaza, ngo Lionel Messi yamaze kubwira Neymar Jr ko yakerekeza mu ikipe ya Manchester United aho kwerekeza muri mucyeba w’ibihe byose wa FC Barcelona ariwe Real Madrid.

Manchester United imaze igihe kinini yifuza kugura Neymar Jr ugarazaza ko yiteguye gusimbura abagabo babiri aribo Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi bamaze imyaka 10 bayoboye umupira w’amaguru kurwego rw’isi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3017 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7917 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3876 Views