TRANSFER NEWS LIVE: Amakuru ari kuvugwa mu igura n' igurishwa ry' abakinnyi ku mugabane w' iburayi

By Mugisha Aimé Thierry Feb 16, 2019 07:44am 1076 Views

TRANSFER NEWS LIVE: Amakuru ari kuvugwa mu igura n' igurishwa ry' abakinnyi ku mugabane w' iburayi


Kurikira amakuru avugwa muri FC Barcelona, Real Madrid, Manchester United, Chelsea FC, Arsenal, Bayern Munich, Juventus nandi makipe yose atandukanye.

  • David De Gea ashobora kongera amasezerano bitarenze mu kwezi kwa gatanu
  • Idrissa Gana Gueye yizeye ko PSG izagaruka imushaka mu mpeshyi.
  • Thibaut Courtois arashaka Eden Hazard muri Real Madrid
  • FC Barcelona yahakanye igaruka rya Neymar
  • Manchester United yasohoye amafaranga bateganya ko bagura Jodan Sancho

14:55 GMT

Ibiganiro byo kongerera amasezerano Ivan Rakitic mu ikipe ya FC Barcelona bahagaze kugeza uyu mwaka w' imikino urangiye cyane ko ariwe ari na Fc Barcelona ntawe ushaka kubyihutisha ngo bikorwe mbere yuko uyu mwaka w' imikino usonzwa.

Uyu musore wavukiye mu gihugu cya Croatia yavuze ko agiye kwita ku iterambere rye muri ruhago cyane maze yizere umuyobozi wa FC Barcelona Josep Maria Bartromeu ko bazaganira uyu mwaka w' imikino usojwe nkuko banbyumvikanye, inkuru dukesha Marca.

expanded thumbnail

14:40 GMT

Ikipe ya Tottenham Hotspur yamaze kohereza abashinzwe kuyishakira abakinnyi mu gihugu cy' ubutaliyani ngo bajye kuvugana n' abakinnyi babiri bakinira AC Milan aribo Suso na Frank Kessie ngo barebe ko yazabagura mu mpeshyi y' umwaka wa 2019, buti umwe ahagaze amafaranga agera kuri £35M nkuko Sports Mediaset ibitangaza.

Résultat de recherche d'images pour

14:25 GMT

Olivier Giroud ukinira ikipe ya Chelsea Football Club yatangaje ko ashaka kuguma muri iyi kipe nubwo yamaze kubona Gonzalo Higuain ku ntizanyo avuye muri Juventus de Turin kugeza uyu mwaka w' imikino urangiye nkuko The Sun Football ibitangaza.

 Image associée

14:15 GMT

Umuzamu wa Ajax Amsterdam Andre Onana yamaze gutangaza ko myugariro akaba na kapiteni wa Ajax Amsterdam Matthijs de Ligt yifuza gukurikira mugenzi we bakinana Frankie De Jong muri FC Barcelona, Barcelona yamaze kwibikaho Frankie De Jong ariko akazayerekezamo mu mpeshyi y' umwaka wa 2019 ubwo igura n' igurishwa ry' abakinnyi rizaba rifunguye ubu biravugwa ko na mugenzi we bakinana Mathhijs de Ligt nawe ashaka kumusangayo.

Andre Onana: "Matthijs de Ligt nawe arasha kwerekeza muri Barcelona agkurikira Frankie de Jong, navuganye nawe inshuro nyinshi wenyine ndetse ndanabavugisha bose bari kumwe (De Jong na De Ligt)."

expanded thumbnail

14:05 GMT

Adrien Rabiiot wanze kongera amasezerano muri Paris Saint Germain biravugwa ko yamaze kumvikana na FC Barcelona ko yazayerekezamo mu igura n' igurishwa ry' abakinnyi rizaba rifunguye mu mpeshyi y' umwaka wa 2019.

expanded thumbnail

14:00 GMT

FC Barcelona yatangaje ko yifuza kongera myugariro ukina ku ruhande rw' ibumoso Jordi Alba amasezerano y' imyaka itanu akiri i Camp Nou, amasezerano Jordi Alba asanzwe afite azarangira mu mwaka wa 2020 ariko Ernesto Valverde yatangaje ko ari mubiganiro nuyu musore w' imyaka 29 bijyanye no kongera amasezerano.

Résultat de recherche d'images pour

13:50 GMT

SSC Npoli yamaze gutangaza ko ikipe yaba yifuza myugariro Kaldou Koulibary ko yazana amafaranga angana na £131M maze ikamwegukana, mu gihe haba habonetse ikipe imugura yahita aba myugariro wa mbere wahenze mu mateka ya ruhago nkuko Calciomercato ibitangaza.

expanded thumbnail

09:40 GMT

Umuzamu wa kabiri wa Manchester United, Sergio Romero yatangaje ko ashaka kuguma muri Manchester United akirengagiza amakipe yose yashakaga kuzamugura mu gihe isoko ry' igura n' igurishwa ry' abakinnyi rizaba rifunguye mu mpeshyi ya 2019, uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine azajya ahembwa amafaranga angana £65,000 ku cyumweru nkuko The Sun ibitangaza.

Image associée

09:35 GMT

Marc Overmars wahoze ukinira ikipe ya Arsenal yizera ko Alexis Sanchez ashobora kugaruka muri Arsenal nyuma yo kuyisohokamo akerekeza muri Manchester United ariko ntatange umusaruro abayobozi ba Manchester United bari bamwitezeho nkuko yabitangarije Dail Mail.

Image associée

08:45 GMT

Umunyamakuru wo mu gihugu cy' ubutaliyani Valer De Maggio yamaze kuba atangaza ko Mauro Icardi yamaze kumvikana na Juventus de Turin ko yayerekezamo mu mpeshyi y' umwaka wa 2019 nyuma yo kwamburwa igitambaro cy' ubu kapiteni mw' ikipe akinira ya Internazionale de Milan.

Résultat de recherche d'images pour

08:35 GMT

Mesut Ozil yamaze kwanga kuva muri Arsenal ku ntizanyo, ibi bibaye nyuma yuko ikipe ya Arsenal yashakaga gutandukana na Mesut Ozil ariko ku ntizanyo gusa uyu musore yamaze kuba avuga ko atazasohoka muri Arsenal ku ntizanyo nkuko Dail Mail ibitangaza.

Ikipe ya Arsenal ifite ikibazo cyo gukomeza guhemba Mesut Ozil amafaranga agera ku £350,000 ku cyumweru kandi adakunda kubona umwanya ubanzamo cyane ko muri uyu mwaka w' imikino wa 2018-2019 Mesut Ozil imikino yasibye iruta iyo yakinnye.

Mesut Ozil ntabwo yiteguye kuva mur Arsenal ku ntinzanyo mugihe cyose ikipe idafashe umwanzuro ngo imurekure yigendere ariko adatijwe.

Résultat de recherche d'images pour

08:18 GMT

Manchester United biravuwa ko yamaze gusohora amafaranga angana na £70M kugira ngo barebe ko bakwibakoho Jodan Sancho ukinira Borussia Dortmund nkuko The Sun ibitangaza.

Manchester United yishimiye umusaruro wa Jodan Sancho kuva yakwerekeza mu gihugu cy' ubudage aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 9 atanga imipira ivamo ibitego 17 mu mikino 41 amaze gukinira Borussia Dortmund.

expanded thumbnail

08:10 GMT

Umusore ukinira Everton FC Idrissa Gana Gueye mu kiganiro n' abanyamakuru yatangaje ko atarava ku bintu ahubwo yizeye neza ko Paris Saint Germain izagaruka imushaka cyane mu mpeshyi yu mwaka wa 2019.

Idrissa mu magambo ye ati:"Ni inzozi (zo gukinira PSG) zitabashije kugenda neza kandi buri mukinnyi akora neza kugira ngo age mu makipe makuru akabasha no gukina amarushanwa akomeye.

"Ariko nishimiye kuba Paris SG yaranyifuje kugeza maze kubona ko nifuzwa naya makipe twita ko akomeye kani nange niteguye kugera ku rwego rwo hejuru nkerekeza muri aya makipe akomeye ku mugabane w' iburayi.

"Ngiye gukora cyane igihe kizagera bangarukira ntabwo nkeka ko ibyo kwerekeza muri Paris Saint Germain yarangiye."

Résultat de recherche d'images pour

07:40 GMT

Igitondo cyiza kuri mwese mukurikiye amakuru ari kuvugwa mu igura n' igurishwa ry' abakinnyi, komeza ukomeze ukurikirane hano turagenda tukugezaho amakuru atandukanye yo ku mugabane w' iburayi byumwihariko avugwa mu gigura n' igurishwa ryabakinnyi.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 1772 Views

By Kwizera Yamini
Nov 9, 2017 1283 Views

By Kwizera Yamini
Nov 28, 2017 2000 Views