Dore impamvu itangaje yatumye Ronald Koeman yirukanwa muri Everton FC:

By Kwizera Yamini Oct 26, 2017 06:27am 3877 Views

Dore impamvu itangaje yatumye Ronald Koeman yirukanwa muri Everton FC:


Uwahoze ari umutoza wa Everton FC witwa Ronald Koeman aratangaza ko yari abizi ko bizamuviramo kwirukanwa n’iyi kipe nyuma y’aho iyi kipe yari imaze kunanirwa gusimbuza Romelu Lukaku wari umaze kwerekeza muri Mancheste United.

Uyu mutoza aheruka kwirukanwa nyuma y’aho iyi kipe ya Everton iheruka kwandagazwa na Arsenal FC iyitsinze ibitego bitanu byose kuri bibiri, umukino wasize iyi kipe yicaye kumwanya wa 18 k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’abongereza nyuma yo kubona intsinzi mumikino ibiri gusa ya shampiyona muri icyenda yari iherutse gukina.

N’ubwo ikipe ya Everton yari yarakoresheje amafaranga y’umurengera igura abakinnyi batandukanye, barimo Jordan Pickford, Michael Keane, Gylfi Sigurdsson, Davy Klaassen, Wayne Rooney ndetse na Sandro Ramirez, iyi kipe yakomeje kugira ikibazo cyo gusimbuza Romelu Lukaku wari umaze kuyisohokamo.

Uyu mutoza yagerageje kugura rutahizamu wa Arsenal FC witwa Olivier Giroud birangira bitamukundiye.

Aganira n’itangazamakuru ryo mugihugu cy’ubuholandi, Ronald Koeman yagize icyo atangaza abona cyabaye nkintandaro yo kwerekwa imiryango isohoka mu ikipe ya Everton FC aho yatangiye agira ati:”Kuwa kane ushize nyuma yo gutsindwa na Lyon mumikino ya Europa League, nahise menya ko tugiye kujya mubihe bibi.

“nagombaga kureba uburyo twacyemura ibibazo. Nari mbizi ko umukino wa Arsenal nzawugaragaraho. Gusa kongera gutsindwa na Arsenal FC byanyeretse ko hari ikidasanzwe cyagombaga kuba.

“Birashoboka ko hari amahirwe ko nashoboraga kugaragara k’umukino wa Chelsea muri EFL Cup ndetse ngashobora no kubikora k’umukino wa Leicester City twayisuye ndetse na Watford mbere y’akaruhuko k’amakipe y’ibihugu.

Uyu mutoza kandi yakomeje atangaza ko kunanirwa kugura Olivier Giroud byabaye intandaro yokudatanga umusaruro yari yitezweho. Yakomeje agira ati:”Nari mfite Olivier Giroud munyubako. Yashoboraga kugira byinshi adufasha, gusa k’umunota wanyuma nibwo yafashe umwanzuro wo kuguma I London mu ikipe ya Arsenal.

“Byari bigoye kubyakira. Urambwira nawe aho twagombaga kuvana rutahizamu mwiza? Lukaku yari ingenzi kuri twe, Atari ukubera ibitego yatsindaga gusa. Yari afite uburyo akinamo nka rutahizamu.


1 Comments

Ishimwe Robert

June 08th, 2018 - 6:09AM

nifujekwifanya namwe

Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3017 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7917 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3877 Views